Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo yongeye kwibasirwa n’abamukirikira ku rubuga rwa Twitter biturutse ku butumwa yanyujijeho bugaragara nku bwibasira igitsina gabo muri rusange.
Mu butumwa bwe, Shaddyboo yatangiye agaragaza ko umuco nyarwanda ari wo wagize uruhare mu busumbane hagati y’abakobwa n’abahungu biturutse ku kuba abahungu barahabwaga agaciro kurusha abakobwa. Ibi ngo bigashimangirwa n’ubutumwa bwatangwaga mu muhuro “Bridal Shower” igihe umukobwa agiye gushaka aho ababyeyi bumvikanishaga ko umukobwa ugiye gushaka agomba kubaha umugabo we kurusha ibindi byose.
Ubu butumwa buragira buti: “Byose byatangiye babyita umuco, batwumvisha ko uburenganzira bwacu butangana n’ubwa basaza bacu. Umukobwa wese wagiye mu muhuro (Bridal Shower)azi impanuro batangamo: umugabo ntarya ibiryo umukozi yatetse arya ibyo umugore we yatetse, igihe abishakiye ugomba kuba witeguye.”
Akimara kwandika ubu butumwa abamukurikira batangiye kubutangaho ibitekerezo, ibyinshi bimwibasira.
Nk’uwitwa Faraja yagize ati: ”Shaddy, wavutse wisanga uri umukobwa. Mbere yo kuvuka kwawe, ino si yabayeho abandi banyabwenge utazi utanafitiye igice cy’ubwenge nk’ubwabo. Nimba wisanga mu mahame bashyizeho ariko ugasanga zikubangamiye, wakwiyica bikarangira.
Uwiyita Stylo Ikonje yagize ati: “Ariko sha ubona ubyibushye cyane ku buryo utakwirwa muri doro za mageragere. “
N’ubwo abenshi bakomeje kugenda bamwibasira, hari n’abandi bagiye bagaragaza kobashyigikiye igitekerezo cye, ndetse basanga iyi myumvire ya Kera abantu bari bafite ku bagabo igomba guhinduka.
Shaddyboo yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kuri ubu zinamwinjiriza akayabo, nka Instagram na Twitter. Kugeza ubu kuri Twitter Shyaddyboo akurikirwa na 7,677 mu gihe we akurikira abantu 2 gusa( Uwitwa Jay Shetty n’uwitwa Zoli).





2 Responses
Shaddyboo yongeye kwibasirwa azira ubutumwa bw’ibasira abagabo
Muvandimwe shady boo se ubona uri mu mwanya wo kwigisha imibanire myiza hagati yabagiye kurushinga koko! Reba rero igitsina gore bose bihitiyemo kuba aba sly Queen! Icyo gihugu cyaba kirimbutse! I nkunga yawe mu muryango mugali wacu turayumvise urakoze.
Shaddyboo yongeye kwibasirwa azira ubutumwa bw’ibasira abagabo
Muvandimwe shady boo se ubona uri mu mwanya wo kwigisha imibanire myiza hagati yabagiye kurushinga koko! Reba rero igitsina gore bose bihitiyemo kuba aba sly Queen! Icyo gihugu cyaba kirimbutse! I nkunga yawe mu muryango mugali wacu turayumvise urakoze.