Ubujurire bwa Dr. Léon Mugesera bwateshejwe agaciro

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igihano cy’igifungo cya burundu cyahawe Dr Léon Mugesera, nyuma yo gusanga ubujurire bwe nta shingiro bufite.

Ingingo yatumye Dr. Leo Mugesera ajurira ivuga ku kuba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha, rwarumvise uruhande rw’abamushinja gusa rukabishingiraho rumuha igihano cyo gufungwa burundu

Mu byaha yahamijwe harimo: gukangurira Abahutu gukora Jenoside, kugira uruhare mu gutegura Jenoside, ibyaha byose bifite inkomoko ku mbwirwaruhame yatangiye ku Kabaya mu mpera z’umwaka 1992.

Dr. Léon Mugesera yafatiwe muri Canada yoherezwa mu Rwanda tariki ya 23 Mutarama 2012.

Yagejejwe imbere y’ubutabera bwa mbere tariki ya 17 Nzeri 2012, maze urubanza rwe rutangira mu kuburanishwa mu mizi kuwa 17 Mutarama 2013.

Mugesera waminuje mu bumenyi bw’indimi, yigeze kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba kandi yari yungirije umukuru w’ishyaka rya MRND muri Perefegiture ya Gisenyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *