Umuririmbyi Jean-Pierre Nimbona uzwi ku izina rya Kidumu yongeye kugaruka ku bintu amaze iminsi avugwaho ku rugendo rwe mu Burundi, ibitaramo bye ndetse agira n’ubutumwa agenera Abarundi muri rusange, mu kiganiro yagiranye na Iwacu-Burundi.
Ikibazo cya mbere kijyanye n’ubutumwa yaha Abarundi, Kidumu yavuze ko buri gihe ari Amahoro. Yavuze ko ari ngombwa ko igihugu kigira amahoro, impunzi zigataha, imfungwa zikarekurwa. Yakomeje avuga ko yifuza kubaha ubutumwa bw’Icyizere, aho ashimangira ko ibibazo bya politiki buri gihe bikemurwa no kuganira. Aha yagize ati: “ Ntabwo ari ubuhanuzi, ariko nzi ko buri igihe iyo hari ikibazo cya politiki bisobanura ko amaherezo hazabaho imishyikirano, amasezerano yo gushyiraho umukono na none. Ubutumwa bwanjye rero buroroshye: U Burundi bubone amahoro n’umutekano, igihugu gitere imbere mu mibereho no mu bukungu ”.
Kidumu yabajijwe aho akura icyizere mu gihe ibiganiro bihuza Abarundi bisa nk’ibyahagaze, asubiza ko ubwo ibibazo byavukaga mu 1993 abantu bose batekereje ko ari imperuka y’Isi, ariko ngo hagaragaye ko cyari ikibazo cyo kumvikana gusa no gusinya amasezerano y’amahoro. Yagize ati: “ Hazahoraho ibiganiro kandi nk’uko nabivuze kuri VOA njya impaka na Léonce Ngabo, umuti rukumbi w’ibibazo bya politiki, ni ukwicarana ku meza y’imishyikirano .” Yongeyeho ko nubwo hari ibibazo byivangamo amaherezo Abarundi bazicarana kandi bakagira ibyo bemeranya. “ Uzaba umuhamya wanjye ”.
Uyu muhanzi wubatse izina mu karere no hanze yako, yageze aho abazwa icyo avuga ku bamushinja kuba hafi y’ubutegetsi, asubiza ko atari hafi yabwo, kandi atari no hafi y’ababurwanya. Ati: “ Akazi kanjye n’uguhuza abantu. Nintangira gufata uruhande rumwe cyangwa urundi kuzaba ari ugutsindwa kuri njye ”.
Yakomeje agira ati: “ Ubwo najyaga mu Rwanda muri concerts mu kwezi kwa Nyakanga, abantu bamwe I Bujumbura bavuze ko naguzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ko ndirimbira abantu bashatse guhirika inzego mu Burundi .”
Yongeyeho ko hari n’abamuteye ubwoba bavuga ko naramuka atashye mu Burundi bazamugirira nabi, n’ibindi. Aha akaba yavuze ko yakira ubutumwa bwinshi butandukanye bw’abantu bamwishimira n’abandi b’abarakare ariko ngo ni ibisanzwe.
“ Iyo ngiye I Burundi, abari mu Rwanda bararakara. Ibyo mbona ari ukwikunda kuko Abarundi benshi bari hano. Njye nari niteze ko nzitwa intwari kuko nagize ubushake bwo kuza hano mu gihe atari guverinoma yantumiye ”. Ambasade ya Kenya mu Burundi akaba ari yo yahisemo gutumira Umurundi uba muri Kenya ngo aze kuririmba mu Burundi ku mahoro no ku bufatanye mu bucuruzi hagati y’Abarundi n’Abanyakenya.
Kidumu yaje gusabwa kugira icyo avuga ku kuba yaranze kujya kuririmba mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama mu Rwanda, asubiza ko we ubwe yifuje kujya gusura abavandimwe be b’Abarundi bari mu Nkambi ya Mahama, ariko yagera mu Rwanda agasanga bisaba inzira ndende.
Naho ngo ku kijyanye no kuhacurangira, Kidumu yasobanuye ko abashakaga ko ajya kuririmba mu nkambi bagonganye n’uwari wishyuye itike y’indege, hotel, akamamaza, agakodesha ibikoresho, bagashaka kumufatirana ngo bigire nk’abantu b’abagizi ba neza. Icyo gihe ngo yarabyanze yivuye inyuma.
Kidumu kandi yaje no kubazwa ikibazo cyo kuba yaragaragaye mu gikorwa cyo gutangiza igikorwa cyiswe Urumuri rw’Amahoro (Flambeau de la Paix) i Ngozi, aho yagaragaye iruhande rwa perezida Nkurunziza ndetse yambaye umupira uriho ifoto ye, abazwa niba atari ikimenyetso cyo kuba ashyigikiye ubutegetsi, asubiza ko nta gitangaza kirimo kumubonana na perezida kuko ngo n’abandi barimo Ban Ki-moon, Ali Bongo, Samantha Power, Benjamin Mkapa n’abandi iyo bageze mu Burundi babonana nawe. Ariko ngo kuko ari Umurundi wavukiye mu Kinama w’umuhanzi usanzwe, kujya kureba umugabo isi yose isura, biba ikibazo ngo atumva mu by’ukuri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



