Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2020 Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nyirahanyurwishaka Alphonsne wo mu murenge wa Kinyinya w’akarere ka Gasabo ukurikiranweho kwica umugabo we amusutseho amazi ashyushye.
Mu Itangazo RIB yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko uyu Nyirahanyurwishaka Alphonsine akurikiranweho ibyaha byo gukomeretse bikabije byateye urupfu rw’umugabo we.
Uyu mugore ngo yamennye amazi ashyushye ku mugabo we wari kumwe n’umwana wabo w’umwaka n’amezi ane. Nyuma umugabo yaje gupfa biturutse ku bikomereye yatewe n’ubwo bushye.
RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko byatewe n’amakimbirane yo mu rugo yari hagati y’uregwa n’umugabo we.
RIB irongera gukangurira Abanyarwanda kwirinda amakimbirane hagati y’abashakanye kuko ariyo ntandaro y’ibyaya byinshi birimo n’ubwicanyi bukomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu.
Kugeza ubu ukekwa afungiye uri Sitasiyo ya Kanyinya iherereye mu karere ka Gasabo, aho agiye gukorerwa dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.

2 Responses
RIB yafunze umugore ukekwaho kwica umugabo amusutseho amazi ashyushye
kwica abagabo abagore basigaye barabigize nkibintu biraho bidahanirwa namategeko bitwaje uburinganire ariko icyo nkundira reta nayo ntamiyaga ikibashyiriramo niba uyu mugore yarabikoze koko azahanwe namategeko ubwo abasigaye buwo muryango bazasigare bita kubana