Twisekere iby’isi nta rutangira bigira!!!!!!!!!

Sangiza iyi nkuru

1)Umugore yari afite ihabara y’umugabo babyumva kimwe, mu gihe bari mu byabo bacumura ku Mana, umugabo we ariwe nyirurugo aba aba arinjiye ngo ba!!,
grand
Hanyuma umugore abwira ihabara rye ngo ryihishe muri pulafo (idari). Umugore atangira kuganiriza umugabo we ajijisha, ati : ubu buzima turimo iherezo ni irihe ko bunshobera, umugabo ati: uwo hejuru azabikora (yavugaga Imana yo mu ijuru), umugore yungamo ati : ubu abana bacu baziga bate, umugabo ati : Uwo hejuru nabyo azabikora, wa mugabo uri muri pulafo arumvirana yumva ko ariwe ubwirwa arasubiza ati : Ibyo nawe uzabikore ni wowe nyirurugo.
1)Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza kandi ubwo abana babo nabo bari bahari.
Umugabo atangira kuganirira umugore we uburyo ku urusengero rwabo bafite ikibazo cy’uko Pasiteri wabo akennye cyane ku bijyanye n’imyigishirize.
Ngo ku cyumweru bagere mu materaniro,Akana kabo kitwa Jottz kabonye uwo mupasiteri iwabo baganiragaho karamubwira ngo”Pastor ninkura nzaguha amafaranga”,Undi ati “Yego sha”,Pasteri abajije Jottz impamvu azamuha amafaranga,Jottz ati”Papa na Mama nibo bavugagako Pasteri wacu ari umukene.
3)Umujura yibye televiziyo ariruka, kera kabaye umurwayi wo mu mutwe aba yamukubise imboni amwirukaho kibuno mpa amaguru, mu gihe bakirenga impingey’umusozi umujura araruha arahagarara ngo amukore icyo ashaka, umurwayi wo mu mutwe akimugeraho aba amuhaye telekomande aramubwira ngo wari wayibagiwe no ne nari nyikuzaniye, ahita yisubirirayo.
4)Umwarimu yabajije umunyeshuri ngo 1+1=? umunyeshuri asubiza ko ari 1, umwarimu ararakara niko kujya kubibwira umuyobozi w’ishuri ngo aze yumve ishyano yagushije.
umuyobozi akihagera yabajije umwana asubiramo uko yavuze mbere amucishaho akanyafu, hanyuma diregiteri niko kubaza mwarimu ati ese wowe urabizi? mwarimu niko kugira ati”Si 11 se!” diregiteri aramubwira ati”Iyo nsanga utabizi ngo nkwereke!”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *