Ruhango: Hasobanuwe impamvu ari ngombwa kumenya amakuru ku iteganyagihe
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ushize, itariki ya 8 Nzeri 2016, ku cyicaro cy’Akarere ka Ruhango habereye inama yahuje abahagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, n’abahagarariye inzego zinyuranye mu Karere ka Ruhango. Iyi nama yari igamije kugeza ku bayitabiriye bumwe mu bumenyi ku mihindagurikire y’ikirere n’akamaro ko gukoresha amakuru ku ihindagurika ry’ikirere […]
Umuhanuzi yahishuriwe uzayobora Amerika hagati ya Trump na Hilary Clinton
Mu gihe gahunda yo kwiyamamariza kuzayobora amerika igikomeje hagati ya Trump na Hillary, umuhanuzi yahanuye ko iki gihugu kizayoborwa n’umugore naho Trump akaririmba urwo abonye. Umuhanuzi Primate Elijah Ayodele ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahanuye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye kuyoborwa na Hilary Clinton uhagarariye ishyaka rya Abademokarate naho Donald Trump uhagarariye ishyaka […]
Perezida Kagame yakiriye wa mwana wo muri Kenya yari yasabye kuzamusura
Perezida Paul Kagame yakiriye umwana w’umukobwa, Wendy Waine wo mu gihugu cya Kenya, w’umuhanga mu mukino ngororamubiri uzwi nka Acrobatie. Umukuru w’igihugu akaba yaratumiye uyu mwana nyuma yo kureba uko yiyerekanye mu masiporo atangaje mu kwizihiza Jamhuri Day muri Kenya mu 2014. Perezida Kagame akaba ari we wishyuriye uyu mwana itike y’indege imugeza i Kigali […]
Gen. Gilbert yabwiye umucamanza ushinzwe iperereza ibyo azi ku rupfu rwa Sankara
Gen. Gilbert Diendéré usanzwe akurikiranweho kugerageza guhirika ubutegetsi hagati muri nzeri mu 2015, ku nshuro ya mbere yumviswe mu rwego rw’iperereza ku iyicwa rya Thomas Sankara kuwa 22 Kanama, nk’uko aya makuru yageze kuri Jeune Afrique kuri uyu wa Gatanu. Uyu mugabo wahoze ari umugaba w’ingabo wihariye wa perezida Blaise Compaore wayoboraga Burkina Faso, yabwiye […]
Twisekere iby’isi nta rutangira bigira!!!!!!!!!
1)Umugore yari afite ihabara y’umugabo babyumva kimwe, mu gihe bari mu byabo bacumura ku Mana, umugabo we ariwe nyirurugo aba aba arinjiye ngo ba!!, Hanyuma umugore abwira ihabara rye ngo ryihishe muri pulafo (idari). Umugore atangira kuganiriza umugabo we ajijisha, ati : ubu buzima turimo iherezo ni irihe ko bunshobera, umugabo ati: uwo hejuru azabikora […]
Guca Kanyanga burundu bikwiye izindi ngamba nshya – Guverineri Bosenibamwe
Ibi ni ibyavuzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Bosenibamwe Aimé muri iki cyumweru mu nama y’Inteko Rusange y’Akarere ka Gicumbi yabereye kuri Sitade y’ako Karere. Iyi nama ikaba yitabiriwe n’Abayobozi mu Karere ka Gicumbi guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere. Iyi nama yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ingabo muri iyi […]
Mariah Carey yashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa imyanya y'ibanga itwikiriwe n'ifuro-AMAFOTO
Uko iminsi ishira indi igataha usanga abahanzi batandukanye by’umwihariko abo muri America biyambika ubusa umunsi ku munsi, Mariah Carey ari muri abo kuko yabihamishije amafoto ye yashyize hanze yambaye uko yavutse. Ni kuri uyu wa gatanu taliki 09 Nzeli 2016, ubwo Mariah Carey yashyiraga amafoto ye hanze binyuze ku rubuga rwa Instagram yambaye ubusa aho […]
Kidumu yasobanuye impamvu yanze kujya gucurangira impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Mahama
Umuririmbyi Jean-Pierre Nimbona uzwi ku izina rya Kidumu yongeye kugaruka ku bintu amaze iminsi avugwaho ku rugendo rwe mu Burundi, ibitaramo bye ndetse agira n’ubutumwa agenera Abarundi muri rusange, mu kiganiro yagiranye na Iwacu-Burundi. Ikibazo cya mbere kijyanye n’ubutumwa yaha Abarundi, Kidumu yavuze ko buri gihe ari Amahoro. Yavuze ko ari ngombwa ko igihugu kigira […]
Impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo zikomeje kwinangira gutaha nubwo nta muntu ukizishingiye
Kuva kuwa 08 kugeza kuwa 09 Nzeri, i Brazaville muri Repubulika ya Congo habereye inama ihuje u Rwanda, Congo na HCR, yigaga ku ishyirwa mu bikorwa ryo guhagarika statut y’ubuhunzi ku Banyarwanda baba muri Congo. Kuri ubu, impunzi z’Abanyarwanda zimaze imyaka isaga 20 ntabwo zikishingiwe n’Umuryango Mpuzamahanga, aho bivugwa ko iki cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi […]
Mugabo, dore ibimenyetso byakwereka ko umugore wawe agukunda
Ni kenshi umugabo ashidikanya ko umugore we ashobora kuba atamukunda bitewe nuko aba yarabuze ibimenyetso bya simusiga bimuhamiriza ko umukunzi we amukunda byakataraboneka. 1.Yumva akumbuye umugabo we nyuma y’igihe gito Iyo umugore akunda umugabo we uzasanga igihe adahari yumva amukumbuye umunsi umwe udahari akumva wamubererye igihe kirekire. 2.Ahora ashaka udushya yakorera umugabo we I yo […]
Kenya: Abanyeshuri b’abayisilamu bemerewe kongera kwambara Hijab ku ishuri
Abanyeshuri b’Abayisilamukazi muri Kenya barishimira intsinzi nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rubemereye kuzajya bajya ku ishuri bambaye wa mwambaro wabo uzwi nka Hijab ugaragaza mu maso gusa nyuma yo kujuririra icyemezo cyibuza iyi myambaro ku ishuri cyari cyafashwe n’urukiko rukuru mu 2015. Urukiko kandi rwasabye ubuyobozi bushinzwe uburezi mu gihugu gushyiraho amategeko mashya ku myambaro y’ishuri […]
Uko gahunda ya Car Free Day yo kuri iki Cyumweru iteye
Umujyi wa kigali nk’uko bisanzwe watumiye abaturage bawutuye muri Siporo rusange ngarukakwezi (Car Free Day) yo kuri iki Cyumweru, itariki 11 Nzeri 2016, aho uvuga ko kubera ibikorwa biteganyijwe kuri iki cyumweru gahunda ya siporo izatangira saa Moya za Mugitondo ikarangira Saa Yine. Kuri uyu munsi hakazatangwa n’ubutumwa bujyanye n’Umunsi Mpuzamahanga ku Bugororamubiri (Physiotherapy). #CarFreeDay […]
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagore bazakina muri Cecafa bamenye
Mu gihe biteganyijwe ko Ikipe y’igihugu y’abagore yitegura imikino ya Cecafa izabera mu gihugu cya Uganda, amazina y’abakinnyi bazakina muri iryo rushanwa bamenyekanye. Umutoza w’iyi kipe Nyinawumuntu Grace kuri uyu wa gatanu nibwo yashyize hanze urutonde rw’amazina y’abakinnyi bagomba kuzakina muri iri rishanwa rizatangira kuri iki cyumweru taliki 11 Nzeli 2016. Dore uko urutonde rw’abakinnyi […]
Uganda: FDC irashinja guverinoma gutamba abayoboke bayo kubw’umutwe wa M23
Ishyaka Forum for Democratic Change ribarizwamo Dr Kiiza Besigye, ryatangaje ko rikekaho Guverinoma ya Uganda kugurisha zimwe mu mpirimbanyi zaryo zirimo Sam Mugumya kubw’umutwe wa M23 kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Mugumya yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 2014, ashinjwa ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano. Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Col. Paddy […]
Burundi: Abaturage bavumbuye ahantu hashyinguwe abantu benshi
Abaturage bo ku musozi wa Gatebe, muri Zone Bugarama, ho mu Ntara ya Muramvya mu Burundi mu birometero nka 30 uvuye I Bujumbura, bavumbuye ahantu bikekwa ko hari icyobo gishyinguyemo abantu beretse abayobozi b’Intara kuri uyu wa Gatatu ushize. “ Twahawe amakuru ko hari ibisigazwa by’abapfuye byavumbuwe n’abaturage bari barimo guhinga. Twagiye aha hantu dusanga […]
Kigali:Abazunguzayi baribaza impamvu abamasayi bacururiza ku mihanda bo badakumirwa
Mu gihe mu Rwanda abacuruzi bo mu kajagali bazwi ku izina ry’abazunguzayi batemewe , bakomeje kwibaza impamvu abazunguzayi b’abanyamahanga badakumirwa ariko bakavukire bo bagatabwa muri yombi ndetse rimwe na rimwe bakamburwa ibyo bacuruza. Aba bacuruzi usanga batunga agatoki abanyamahanga bazwi ku izina ry’Abamasayi baturuka mu bihugu by’abaturanyi bacuruza inkweto ndetse n’ibindi, aho usanga bo baba […]
Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga
Urupfu rwa Gasasira Gaspard wari umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), rwamenyekanye mugitondo cyo kuwa 7 Nzeri 2016 ko yapfuye ubwo yiteguraga kujya mu kazi. Yari ashinzwe ibijyanye no kwandikisha inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w’isi (patrimoine mondial de l’UNESCO). Gasasira yavutse mu 1963, avukira muri Komini Mugina ho muri […]
Mu majyaruguru hafashwe ingamba zo kurushaho gukumira ibyaha
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze (Kuva ku mudugudu kugera ku karere) bo muri iyi Ntara guhanahana amakuru ku gihe ; haba hagati yabo, ndetse n’izindi nzego kugira ngo bafatanye kurwanya no gukumira ibyaha. Ibi yabibasabiye mu nama yagiranye na bo ku wa 8 Nzeri mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gakenke. Mu […]