Ruhango: Hasobanuwe impamvu ari ngombwa kumenya amakuru ku iteganyagihe

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ushize, itariki ya 8 Nzeri 2016, ku cyicaro cy’Akarere ka Ruhango habereye inama yahuje abahagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, n’abahagarariye inzego zinyuranye mu Karere ka Ruhango. Iyi nama yari igamije kugeza ku bayitabiriye bumwe mu bumenyi ku mihindagurikire y’ikirere n’akamaro ko gukoresha amakuru ku ihindagurika ry’ikirere mu bikorwa binyuranye by’iterambere.

Iyi nama yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye inzego z’umutekano, abashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere no mu Mirenge, abahagarariye amakoperative, abashinzwe amakoperative ku Karere no mu Mirenge, abashinzwe kwita ku bidukijije, n’abahagarariye ibigo by’imari.

csm_img_3057_30c741756c

Asoza iyi nama ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, TWAGILIMANA Epimaque, yasabye abayitabiriye guhindura imyumvire ku bijyanye n’iteganyagihe, bakumva neza akamaro k’amakuru ku iteganyagihe, kandi bakaba abavugizi n’intumwa z’ikigo gishinzwe iteganyagihe mu baturage.

Ati “Nujya gushishikariza abahinzi guhinga ku gihe, ujye wibuka ko iteganyagihe ryavuze ko imvura izacika igihe iki n’iki, imvura iri bugwe kuri rythme iyi n’iyi. Ujye ubakangurira guhinga imyaka bagendeye ku ngano y’imvura izaboneka, n’igihe izagwira” .

csm_img_3031_81621d17cf

MUSONI Didace, Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere ushinzwe ibijyanye no kugenzura imihindagurikire y’ikirere no guesengura amakuru (Division Manager of Data Observation, Quality control and Processing). Mu kiganiro yatanze yasobanuye birambuye inyungu zo kumenya ibijyanye n’iteganyagihe, ndetse no gukoresha amakuru y’ikirere mu buzima bwa buri munsi.

Agira ati: “ Ni ngombwa kumenya agaciro k’ikirere, kuko gifite uruhare runini mu mibereho n’iterambere ryacu. Iyo ucyitayeho, ubaho neza ugatera imbere. Iyo utagihaye agaciro, ubaho nabi kandi iterambere rikadindira.”

Yibukije kandi ko kumenya ibigendanye n’iteganyagihe bitakiri ikibazo, cyane ko ikoranabuhanga ryabyoroheje. Bityo asaba buri wese kwitabira kurishakaho amakuru muri ubu buryo: guhamagara ku murongo utishyurwa w’ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere, gusura urubuga rw’iki kigo, gukurikira ibiganiro bitangwa mu bitangazamakuru binyuranye. Ati: “Amakuru y’iteganyagihe arahari kandi tuyatangira ubuntu.”

csm_img_3048_8795f21062

Bwana MUSONI akaba asaba buri wese gukoresha amakuru y’iteganyagihe mu igenamigambi ry’ibikorwa bye no kubikangurira abaturage. Ati “Turifuza ko abantu bamenya akamaro k’amakuru ku mihindagurikire y’ikirere kandi bakayabyaza umusaruro mu bikorwa byabo by’iterambere n’imibereho myiza.

Uyu muyobozi kandi asaba abayobozi gukangurira abarimu begereye ahaboneka stations z’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’Ikirere zifata ibipimo zikanatanga amakuru ku kirere n’imihingadurikire yacyo kujya bajyana ababa gusura ibyo byuma, kugira ngo babashe kumenya iby’ikirere bakiri bato nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Ati “Bajye bahasura, abakozi bacu babereke uko bapima ikirere, babereke ibipimo dukoresha; umwana iyo amenye ikintu hakiri kare bimufasha kumva neza no guhindura amatwara ye”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *