Mu gihe gahunda yo kwiyamamariza kuzayobora amerika igikomeje hagati ya Trump na Hillary, umuhanuzi yahanuye ko iki gihugu kizayoborwa n’umugore naho Trump akaririmba urwo abonye.
Umuhanuzi Primate Elijah Ayodele ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahanuye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye kuyoborwa na Hilary Clinton uhagarariye ishyaka rya Abademokarate naho Donald Trump uhagarariye ishyaka rya Abarepubulike agataha amara masa.

Aganira n’umunyamakuru wa kimwe mu binyamakuru bikorera ku murongo wa Internet cyo muri Amerika, uyu muhanuzi yashimangiye ko byanze bikunze Clinton azatsinda amatora, anaboneraho kumugira inama ko agomba kwirinda uyu mugabo kuko ashobora kumugirira nabi.
Primate usanzwe uhanura ibintu bikaba haba muri Nigeria no hanze yaho, avuga ashize amanga ko igihe kigeze ngo Amerika yishimire intsinzi yo kuyoborwa n’umugore bwa mbere mu mateka.
Akomeza avuga ko Trump azakomeza kugerageza kuburizamo intsinzi y’uyu mugore ariko bimubere impfabusa kugeza ubwo akozwe n’ikimwaro kibyo yagerageje gukora ntibimuhire.
Si ibi gusa yashyize ahagaragara, kuko yavuze ko n’igihugu cya Nigeria kiri mu mazi abira kuko ngo Imana yabarakariye by’umwihariko Perezida Buhari n’umwungiriza we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


