Gen. Gilbert Diendéré usanzwe akurikiranweho kugerageza guhirika ubutegetsi hagati muri nzeri mu 2015, ku nshuro ya mbere yumviswe mu rwego rw’iperereza ku iyicwa rya Thomas Sankara kuwa 22 Kanama, nk’uko aya makuru yageze kuri Jeune Afrique kuri uyu wa Gatanu.
Uyu mugabo wahoze ari umugaba w’ingabo wihariye wa perezida Blaise Compaore wayoboraga Burkina Faso, yabwiye ibyo azi ku rupfu rwa Sankara umucamanza wo mu rukiko rwa gisirikare rwa Ouagadougou ushinzwe iperereza kuri iyi dosiye, Franà§ois Yaméogo, ibyo azi ku byabaye kuwa 15 Ukwakira 1987, umunsi Sankara n’abasangirangendo be 12 biciweho barashwe.

Amakuru aturuka mu butabera avuga ko Gilbert Diendéré yemeje ko atari azi umugambi wa Hyacinthe Kafando (wari umuntu we wa hafi kimwe na Blaise Compaoré, wayoboye umukomando wishe Sankara) n’abantu be.
Gen. Diendéré yongeyeho ko umwuka mubi wari hagati y’abashinzwe kurinda Sankara n’abashinzwe kurinda Compaoré wari uzwi n’abantu bose i Ouagadougou, akomeza avuga ko yageze n’aho Sankara yiciwe nyuma yo kumva amasasu agahita atanga raporo ku muyobozi we ari we Blaise Compaoré .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



