Nyarugenge: Umugabo birakekwa ko yaguye mu maguru y’indaya bararanye

Sangiza iyi nkuru

Mu murenge wa Nyakabanda w’akarere ka Nyarugenge mu munjyi wa Kigali , ahazwi nko mu Kamenge haravugwa umugabo wagiye kugura umugore wicuraza bugacya yapfuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020, nyuma y’amakuru yatanzwe n’uwo mugore bari bararanye, ni bwo ubuyobozi bw’umurenge n’inzego zishinzwe umutekano zageze muri urwo rugo zigasanga umugabo yamaze gupfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yemeje ayo makuru ko uwo mugabo yaguye mu rugo rw’umugore bivugwa ko akora umwuga w’uburaya.

Aganira na Igihe.com yagize ati: “Ni byo koko hari umugabo wapfuye, yari yararanye n’umugore bivugwa ko yakoraga umwuga w’uburaya, hanyuma bwakeye mu gitondo asanga uwo mugabo yapfuye.”

Abajijwe niba uwo mugore atasobanuye icyishe uwo mugabo, Mugambira yavuze ko ”umugore yasobanuye ko baryamye umugabo ari muzima, yajya guhindukira mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri agasanga yapfuye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’uru rupfu, avuga ko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane icyaba cyahitanye uyu mugabo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kacyiru, naho umugore bararanye ari mu maboko y’ubugenzacyaha mu gihe iperereza rikomeje.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyarugenge: Umugabo birakekwa ko yaguye mu maguru y’indaya bararanye
    None se uwo mugabo nta rugo yagiraga. Ibaze mwarashakanye uri umugore ukumva ngo umugabo wawe yaguye mu maguru y’indaya kandi ntacyo yakuburanye. Agahinda ntikica koko. Uwo bararanye bamukomeze atacika mpaka ageze imbere y’amategeko yisobanure. Amaguru binjiramo bagapfa??.birambabaza kuvunikira amafaranga ukayagura ibikwica. Umubyeyi yabyaye umwana arangije amwita Nungutsiki.Murakoze.

  2. Nyarugenge: Umugabo birakekwa ko yaguye mu maguru y’indaya bararanye
    None se uwo mugabo nta rugo yagiraga. Ibaze mwarashakanye uri umugore ukumva ngo umugabo wawe yaguye mu maguru y’indaya kandi ntacyo yakuburanye. Agahinda ntikica koko. Uwo bararanye bamukomeze atacika mpaka ageze imbere y’amategeko yisobanure. Amaguru binjiramo bagapfa??.birambabaza kuvunikira amafaranga ukayagura ibikwica. Umubyeyi yabyaye umwana arangije amwita Nungutsiki.Murakoze.

  3. Nyarugenge: Umugabo birakekwa ko yaguye mu maguru y’indaya bararanye
    Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

  4. Nyarugenge: Umugabo birakekwa ko yaguye mu maguru y’indaya bararanye
    Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *