Rucagu Boniface uri mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yanenze Paul Rusesabagina kubw’ibitero yagabye mu Kinigi n’i Nyabimata binyuze mu Mutwe wa FLN bigahitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abaturage.
Mu kiganiro Rucagu yagiranye n’umunyamakuru Etienne Gatanazi wa Real Talk Channel, yavuze ko bitakorohera umuntu wese gutsinda urugamba yamennye amaraso y’inzirakarengane.
Umunyamakuru amubajije icyo atekereza ku mwanzi w’u Rwanda, yavuze ko umwanzi w’u Rwanda ari ugerageza kubuza abenegihugu amahoro, aho yatanze urugero kuri Rusesabagina n’umutwe yari abereye umuyobozi wa FLN.
Rucagu agaruka ku bunararibonye afite muri Politiki kuva yayijyamo mu mwaka 1959, yavuze ko nk’umuntu wabonye intambara nyinshi azi neza ibibi byazo, anongeraho ko ushaka ubutegetsi ajya muri politiki agahanganisha ibitekerezo.
Yagize ati: ”Umuntu ushaka gufata igihugu akoresheje intwaro, abishoboye yahangana n’umusirikare mugenzi we. Iyo umusirikare aje ashaka kwica abaturage gusa nka bimwe bya Rusesabagina ntabwo byamukundira gufata ubutegetsi.”
Agaruka ku banga ryatumye akorana neza n’inkotanyi, Rucagu yavuze ko ibanga ari ukwirinda gushyigikira ikibi ubibona ko ari kibi, aho yatanze urugero ko yavugiye kuri Radiyo RTLM ko yumva leta ya Habyarimana yasangira ubutegetsi na FPR-Inkotanyi.
Ati: “Abantu benshi banyise ikimanyi cyo kwa Rwabugiri, kuko natinyutse kuvugira kuri radiyo icyo natekerezaga. Ibi byatumye abantu bamwe bavuga ko nshyigikiye Inkotanyi.”
Rucagu yagarutse ku mpamvu zatumye adahungana na Leta y’Abatabazi, aho yavuzeko bitewe n’amagambo bamuvugaga ko afite igisekuru kwa Rwabugiri yaketse ko baramutse bageze iyo bagera bamwivugana.
Rucagu yabaye Umudepite ku butegetsi bwa Juvenal Habyarimana, nyuma aza kuba Perefe wa Ruhengeri aho yavuye aba umuyobozi w’Intara y’Amajyarugu. Kuri ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru aho ari umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.


