Kabuga Felesiyani arembeye mu bitaro

Kabuga Felesiyani ufungiye mu Bufaransa aho akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amarewe nabi ku buryo yanavanwe aho yari afungiye akajya kwitabwaho n’abaganga. Inkuru ya AFP ivuga Kabuga yagombaga gukurwa aho afungiwe mu mpera z’iki kubera impamvu z’uburwayi, ndetse hari amakuru ko yajyanywe ku bitaro by’i Paris kuri uyu wa Gatanu kubera uburwayi bw’amara. […]

Abantu 13 ni bo banduye Covid-19, hakira 11

img_20200927_002919.jpg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020 mu Rwanda habonetse abantu 13 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 11 bakize. Abo barwayi bashya 13 babonetse mu bipimo 1,894 bakaba bose uko ari 13 babonetse muri Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi). Kugeza kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda […]

Huye: Abitabiriye umuganda bakoze umuhanda bubakira n’abatishoboye

img-20200926-wa0066.jpg

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye kuri uyu wa 26 Nzeri 2020 bitabiriye umuganda bakora ibikorwa birimo kubaka umuhanda no kubakira inzu abatishoboye, ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara. Iki gikorwa cyateguwe n’iyi Nama y’Abagore, cyitabiriwe n’umuyobozi wayo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Guverineri […]

Umuhanzi Ndandambara yifashe videwo ahohotera umwana

Umuhanzi Nsabimana Léonard wamamaye nka ‘Ndandambara ikospeed’ yifashe videwo ari guhohotera umwana we, Polisi y’igihugu itangaza ko igiye kumukurikirana. Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muririmbyi ari kwifata amashusho, yihanangiriza cyane umwana muto bikekwa ko ari uwe. Mu mashusho yumvikana abwira uyu mwana wari witumye mu buriri ati: “Saba imbabazi ko utazongera kunnya […]

Rucagu Boniface yifashishije Rusesabagina mu gusobanura umwanzi w’Igihugu uwo ari we

Rucagu Boniface uri mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yanenze Paul Rusesabagina kubw’ibitero yagabye mu Kinigi n’i Nyabimata binyuze mu Mutwe wa FLN bigahitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abaturage. Mu kiganiro Rucagu yagiranye n’umunyamakuru Etienne Gatanazi wa Real Talk Channel, yavuze ko bitakorohera umuntu wese gutsinda urugamba yamennye amaraso y’inzirakarengane. Umunyamakuru amubajije icyo atekereza ku mwanzi w’u […]

Nyarugenge: Umugabo birakekwa ko yaguye mu maguru y’indaya bararanye

Mu murenge wa Nyakabanda w’akarere ka Nyarugenge mu munjyi wa Kigali , ahazwi nko mu Kamenge haravugwa umugabo wagiye kugura umugore wicuraza bugacya yapfuye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020, nyuma y’amakuru yatanzwe n’uwo mugore bari bararanye, ni bwo ubuyobozi bw’umurenge n’inzego zishinzwe umutekano zageze muri urwo rugo zigasanga umugabo […]

Penaliti ya nyuma y’ifirimbi ya nyuma yakuye Man United mu nzara za Brighton

Ikipe ya Manchester United ibifashijwemo na VAR, yegukanye amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’Abongereza y’uyu mwaka nyuma yo gutsinda hamana Brighton & Holve Albion ibitego 3-2. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abongereza wabereye ku kibuga Amex Stadium. Manchester United yaherukaga gutsindirwa ku kibuga cyayo ibitego 3-1 na Crystal […]

Mu mafoto, dore ‘Couple’ eshanu z’abakinnyi ba ruhago zikomeye mu Rwanda

iribagiza_joy_20200922_3.png.jpg

Umupira w’amaguru uri mu bikunzwe mu Rwanda, bigatuma abawukina baba mu bakurikirwa na benshi baba barigaruriye imitima. Bijyanye n’ibyiyumvo bya buri wese, hari bamwe mu bakinnyi badatinya gushyira ku karubanda ubuzima bwabo bwite, bikababera inyongeragaciro mu bwamamare bwabo. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi 10 b’umupira w’amaguru mu Rwanda bafite Couple zikomeye cyangwa z’ibimenyabose […]

Amashuri nafungura nta munyeshuri uzaba yemerewe kwicarana n’undi ku ntebe

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko mu gihe amashuri azaba yafunguwe mu Ukwakira uyu mwaka, na munyeshuri numwe uzaba yemerewe kwicarana n’undi ku ntebe . Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu agaruka ku myiteguro y’itangira ry’amashuri, nk’umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 25 Nzeri 2020. Minisitiri […]

Vatican: Karidinali yategetswe na Papa kwegura amuziza guha bene wabo amafaranga ya Kiliziya

Umunyamabanga wa Papa Fransis I, Karidinali Giovanni Angelo Becciu, yategetswe kwegura nyuma yo gukeka ko anyerezaga umutungo wa Kiliziya awihera bene wabo. Karidinali Becciu wigeze kuyobora ubunyamabanga bwa Leta ya Vatican, ashinjwa kuba yarakoresheje umutungo wa Kiliziya mu nyungu ze bwite, nkaho batanga urugero ko yaguze imigabane mu mu kigo cy’ubwubatsi cy’i Londres akoresheje amafaranga […]

Tumwe mu dushya twaranze Ndayishimiye wujuje iminsi 100 ku butegetsi (Amafoto)

img_20200926_112728.jpg

Ku wa Gatanu Tariki ya 25 Nzeri, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yujuje iminsi 100 arahiriye kuyobora u Burundi mu myaka itanu iri imbere. Mu minsi 100 yamaze kurenga uyu mutegetsi arahiriye kuyobora kiriya gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, hari udushya twagiye tumuranga bigatuma abantu bagaragaza ibyiyumvo bitandukanye. Nk’umunyacyubahiro wa mbere mu Burundi, Perezida Ndayishimiye […]

Huye: DASSO arashinjwa gukubita umubyeyi bikamuviramo ‘Kuva’, Gitifu wari uhari akabyihunza

img-20200926-wa0037.jpg

Kampire Appolonie w’imyaka 29 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Nyakibanda, Umurenge wa Gishamvu w’Akarere ka Huye. Arashinja DASSO Kanamugire Jean Bosco kumukubita imigeri irenze itatu mu mugongo, bikamuviramo kuvira mu nda ibyara. Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wari uhari, abyihunza. Ku wa Kane tariki ya 24 Kampire yasezeranye n’umugabo we Ndayisenga […]

RIB yafunze umugore ukekwaho kwica umugabo amusutseho amazi ashyushye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2020 Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nyirahanyurwishaka Alphonsne wo mu murenge wa Kinyinya w’akarere ka Gasabo ukurikiranweho kwica umugabo we amusutseho amazi ashyushye. Mu Itangazo RIB yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko uyu Nyirahanyurwishaka Alphonsine akurikiranweho ibyaha byo gukomeretse bikabije byateye […]

Amashuri azatangira mu Ukwakira, abanyeshuri bige bambaye udupfukamunwa

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko amashuri azatangira mu Ukwakira uyu mwaka, gusa bikazakorwa mu byiciro aho ku ikubitiro amashuri makuru na za Kaminuza ariyo azaherwaho. Ni amakuru Minisiriri w’Uburezi yahamirije Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 yanzuye ko “amashuri azafungura mu gihe […]

Umukozi yasezeye ku murambo wa Nyirabuja awuterera Pompage (Video)

Bryant yari umutoza wa Ginsburg bamaranye igihe

Mu muhango wogusezera bwa nyuma ku mucamanza mukuru mu rukiko rw’ikirenga rwa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Ruth Bader Ginsburg , umutoza we yatunguye benshi akora “Pushups” nk’ikimenyetso gikomeye cyo kumuha icyubahiro. Bryant Johnson wahoze mu gisirikare cya Amerika nyuma akaza gusezererwa, aho yahise atangira gukora nk’ushinzwe umutekano w’abantu ku giti cyabo, ngo yabaye umutoza […]

Ndayishimiye yasobanuye byinshi byatumye avuga ko atitabira inama y’i Goma

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yasobanuye byinshi ku nama y’Abakuru b’Ibihugu yagombaga kubera mu mujyi wa Goma, yatangaje ko atazayitabira. Tariki ya 12 Nzeri habura amasaha make ngo iyi nama ibe tariki ya 13, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yatangaje ko Perezida Ndayishimiye atazayitabira bitewe n’izindi gahunda […]

Umukinnyi ushaje kurusha abandi ku Isi yaciye agahigo gakomeye

Nyuma y’imyaka 34 atangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, Kazuyoshi Miura yaciye agahigo ko kuba umukinnyi ukuze kurusha abandi ugaragaye muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Buyapani. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru uyu mugabo yagaragaye mu mukino ikipe ye ya Yokohama FC asanzwe anabereye Kapiteni yatsinzwemo na Kawasaki ibitego 3-2. Miura w’imyaka 53 y’amavuko, yari […]

Amashuri arafungura mu bihe bya vuba

img-20200926-wa0002.jpg

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yatangaje ko amashuri afungura mu bihe bya vuba. Ni nyuma n’amezi arenga atandatu yari ashize abanyeshuri bari mu rugo bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Ifungura ryayo rizagendera ku byiciro. Inama y’Avaminisitiri yemeje ko gahunda y’uko azafungura izatangazwa na Minisiteri y’Uburezi, hashingiwe ku isesengura rizakorwa. Ifungura ryayo ahanini […]