Mu muhango wogusezera bwa nyuma ku mucamanza mukuru mu rukiko rw’ikirenga rwa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Ruth Bader Ginsburg , umutoza we yatunguye benshi akora “Pushups” nk’ikimenyetso gikomeye cyo kumuha icyubahiro.

Bryant Johnson wahoze mu gisirikare cya Amerika nyuma akaza gusezererwa, aho yahise atangira gukora nk’ushinzwe umutekano w’abantu ku giti cyabo, ngo yabaye umutoza ngororamubiri w’ihariye w’umucamanza Ginsburg guhera 2000.Akaba yamutozaga 2 mu cyumweru.
Aganira na World Street Journals, Bryant Johnson yavuze ko kuba yakoze Pompage imbere y’isanduku ishyinguyemo Nyirabuja ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza kubaha no guha agaciro byinshi yamufashijemo.
Umucamanza Ruth Ginsburg yitabye Imana mu cyumweru gishize ku myaka 87 y’amavuko.Kugeza ubu imihango yo kumusezeraho ikaba ikomereje mu ngoro y’ubutabera ya Leta zunze ubumwe za Amerika i Washington DC.
Amashusho


