Imibare y’agateganyo y’abaguye mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Lubumbashi irerekana ko abantu bitwaje intwaro 16 bo mu mutwe wa MIRA (Mouvement indépendantiste révolutionnaire africain) bishwe mu gihe ku ruhande rw’abashinzwe umutekano hapfuye abapolisi babiri, baciwe imitwe, n’umusirikare umwe wa FARDC warashwe.
Amakuru yemejwe na minisitiri w’umutekano w’Intara muri Haut-Katanga, Fulbert Kunda, asobanura ko abayoboke ba Gédéon Kyungu Mutanga bagerageje gufata Umujyi wa Lubumbashi bikabananira nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga 7SUR7.CD ikomeza ivuga.
Minisitiri w’umutekano mu ntara, avuga ko abarwanyi ba Bakata Katanga binjiye mu mujyi bahereye muri Komini Annexe, kuri Golf Faustin bagamije kugenzura mu mujyi rwagati, ibiro by’iposita n’ahakorera radio na televiziyo by’igihugu (RTNC) muri Lubumbashi.
Fulbert Kunda Milundu ati: “Ugereranyije byibuze ni abantu barenga 200, hamwe n’imbunda za AK47, imihoro, imyambi n’izindi ntwaro gakondo, babujijwe n’abashinzwe kugera ahakorera intara, abo bantu batagendera ku mategeko bashakaga gufata urubuga rwa Moïse Tshombe ahagana saa saba z’igitondo … Imibare y’agateganyo ni iyi ikurikira: ku ruhande rw’abagabye igitero, 16 bishwe, 13 bafashwe, benshi bakomeretse, intwaro 7 zatowe n’imipanga myinshi, ikibumbano cya Gideyoni Kyungu n’ibendera rya MIRA. Ku ruhande rw’inshuti, hapfuye abantu 3 barimo abapolisi babiri baciwe imitwe ndetse n’umuntu umwe wa FARDC wishwe arashwe, 7 barakomereka, imodoka ebyiri zafashwe n’amasasu n’imbunda 3 zatwawe”.
Nk’uko Minisitiri w’umutekano yakomeje avuga ko ibintu byasubiye mu buryo kandi ituze ryagarutse ryagarutse. Fulbert Kunda Milundu yasabye abaturage, mu izina rya guverineri w’intara, gukomeza gutuza, no kugeza umuntu wese bakemanga ku bashinzwe umutekano.



2 Responses
RDC: Byibuze 19 baguye mu gitero cyashakaga kwigarurira Umujyi wa Lubumbashi
Uruhande rw’incuti zanyu nuruhe ko muvuze ngo kuruhande rw’incuti mugira aho mubogamiye kubatwana muri Congo ? Ukuri ntikuza kwihisha.
RDC: Byibuze 19 baguye mu gitero cyashakaga kwigarurira Umujyi wa Lubumbashi
Uruhande rw’incuti zanyu nuruhe ko muvuze ngo kuruhande rw’incuti mugira aho mubogamiye kubatwana muri Congo ? Ukuri ntikuza kwihisha.