Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yavuze ko kuririmba ibishegu atari iby’i Rwanda aho anemeza ko mu bihe byo hambere uwabikoraga yitwaga umusazi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, Bamporiki Edouard yanenze abahanzi baharaye kuririmba ibihangano biganisha ku busambanyi, aho abigereranya nk’ishyano rya kabiri rigwiriye u Rwanda mu bihe bya vuba nyuma ya Covid-19.
Bamporiki yagaragaje ko abahanzi ari abantu bagira ababakurikira benshi, bakaba inkingi za mwamba mu gushimangira iterambere ry’umuco.
Icyakora n’ubwo bagira ababakurikira benshi, bakaba banateza imbere umuco, Bamporiki yagaye bamwe muri bo bakomeje kurangwa n’ibihangano biwangiza.
Yagize ati: ”Iyo umuntu ahisemo gutanga ubutumwa bwamamaza ubusambanyi, ubundi ni agahomamunwa. Tuba twagize ibyago. Ubusambanyi rero burahanirwa, mu muco wacu ntitubwamamaza.”
Abajijwe niba na we yaba hari indirimbo yumva agasanga iganisha ahabi abanyarwanda,Yagize ati: “Ariko namwe murabizi, hari ibintu biba bitagifite icyicaro aho byaturutse bifatwa nk’umwanda, ubikora afatwa nk’umusazi. Twe tukagira ibyago umwana wacu akabyigana. Ibyo ahandi batagishaka kubona ugasanga iwacu turabaha amashyi nk’aho bagize neza. Ni ingorane abantu bakwiye gufataho ibyemezo birambye.”
Bitewe n’uko indirimbo ziganjemo ubusambanyi zikunze kurebwa cyane, ugasanga zamenyekanye, hari ababyuririraho bakavuga ko ari byo Abanyarwanda bakunda.
Muri iki kiganiro, Bamporiki yateye utwatsi abavuga ko Abanyarwanda baba bakunda indirimbo ziganisha ku busambanyi, aho yemeje ko ababikora ubundi bakabaye abantu bafata nk’abananiranye mu muryango nyarwanda.
Yibukije abahanzi ko ibihangano byabo bishobora kuba umwanzi ushaka kwangiza u Rwanda mu buryo batazi.


