Hashize imyaka 15 , Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibuka ibitero b’ intagondwa za Al Quada bikaze byahitanye abantu 2.977 naho ibihumbi 6 bigakomereka.
Iki gitero cyabaye ku italiki ya 11 Nzeli 2001, nicyo cya mbere cyahitanye abantu benshi ku buryo kitazibagirana mu mateka y’ Isi ndetse gikomeza guhangayikisha Leta n’ abaturage b’ iki gihugu.
Si ibyo gusa kuko ibikorwa remezo byasenyutse muri ibi bitero byanyeganyeje ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inyubako ya Wall Trade Center yari ibitse ibigabane myinshi y’ ubucuruzi ikahakongokera.
Abashakashatsi , Elisabeth Vallet Alexandra de Hoop Scheffer bemeza ko iri shyano ryagwiririye Amerika ryamaze guhindura isura kuko iterabwoba rimaze kuba mpuzamahanga.
Bati :” Ibi bitero bya Al-Qaà¯da byibasiye Amerika byari byatangiye gutegurwa muri Gashyantare 1993 ariko biratahurwa gusa ikibabaje ni uko nta somo byakuwemo kugira ngo bikumirwe.
Franà§ois Jost we asanga ibi bitero byagaragaje imbaraga zikomeye ku ruhande rw’ intagondwa kandi zari zizi neza ko bizavugwa cyane mu itangazamakuru ndetse bisigare mu mateka y’ isi.
Ati:” Izo nyubako zose ebyiri zasenywe na Al-Qaà¯da zari muri za camera za CNN.
Ibikorwa bya Al-Qaà¯da byo ku italiki ya 11 Nzeli 2001, bizahora mu mitima ndetse n’ imitwe y’ Abanyamerika ku rugero rumwe n’ ibitero by’ Abayapani mu birwa bya Pearl Harbor ubwo hapfaga abasirikare benshi ba Amerika.
Gusa ibyo bikorwa 2 biratandukanye kuko i Pearl Harbor byari mu ntambara y’ isi ya 2 naho igitero cya Al-Qaà¯da cyiswe cy’ ubwiyahuzi kuko cyibasiye inzirakarengane .


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


