Ibihugu bya Uganda na Tanzaniya bikomeje impaka za ngo turwane zerekeye amafaranga acibwa amakamyo abakoresha umuhanda werekeza ku cyambu cya Dar es Salaam, aho Guverinoma ya Kampala ikangisha kwihorera ku mafaranga “adakwiye” abatwara ibicuruzwa b’Abagande bacibwa ari hejuru kurusha ayacibwa abatwara ibicuruzwa bava mu Rwanda.
Uganda yamaze kugeza ikirego mu Nama y’Abaminisitiri ba EAC, ishinja Tanzania kuba yararenze ku masezerano y’isoko rusange ashyiraho amafaranga atandukanye acibwa abakoresha umuhanda ku bihugu by’abafatanyabikorwa mu muryango umwe w’ubucuruzi.
Kwiyongera kw’amakimbirane bishobora gushyira mu kaga ubucuruzi bubarirwa muri miliyoni 171 z’amadolari hagati y’ibihugu byombi bituranye byo muri Afurika y’Iburasirazuba, kandi bikangiza byinshi mu nzira yo kwishyira hamwe kw’akarere.
Intandaro y’amakimbirane ni amadolari 500 Tanzaniya yishyuza amakamyo ya Uganda anyura ku butaka bwayo, ugereranije n’amadolari 152 yishyuzwa amakamyo yo mu Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ivuga.
Ni amafaranga akusanyirizwa gusana no kubungabunga ibikorwa remezo byo mu muhanda wa Tanzaniya, bifasha abaturanyi badakora ku nyanja kugera ku byambu byo ku Nyanja y’u Buhinde.
Uganda ivuga ko aya mafaranga ari umurengera kandi ari akarengane, ashyiraho ikibuga cyo gukiniraho kitaringaniye, kandi kikaba ikinyuranyo cy’imbaraga zishyirwa mu guteza imbere EAC nk’ahantu ho gushora imari.
Minisitiri w’ubwikorezi wa Uganda, Katumba Wamala ati: “Ntabwo ishyiraho ikibuga cyiza kandi twasabye ubunyamabanga bwa EAC binyuze mu Nama y’Abaminisitiri, ndetse n’abagize Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba bacu bagaragaje iki kibazo”.
Wamala yongeyeho ko bigira ingaruka ku bucuruzi, kubera ko umuntu agomba gutekereza kabiri kugira ngo ibicuruzwa bye abinyuze muri Tanzaniya kubera ayo mafaranga.


