Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ubucuruzi, Penny Pritzker n’abandi bayobozi bafite aho bahuriye n’ishoramari muri icyo gihugu bateganya kuza mu Rwanda muri iki cyumweru kureba aho urwego rw’ishoramari rugeze.
Penny Pritzker usanzwe nanone uyoboye akanama ngishwanama ka Perezida Obama ku Bucuruzi muri Afurika n’itsinda ayoboye batangiriye uruzinduko rwabo muri Nigeria ku wa Mbere nyuma bakazarukomereza mu Rwanda.

Itangazo Leta Zunze ubumwe za Amerika zashyize ahagaragara riravuga ko ubwo yari i Lagos muri Nigeria yavuze ko bazaza kureba amahirwe n’imbogamizi ziri ku gushora imari mu Rwanda.
Ati” Tuzaha Perezida Obama raporo irimo inama na gahunda zizafasha u Rwanda na USA kuzamura umubano mu by’ubucuruzi ku rundi rwego.”
Pritzker yavuze ko Perezida Obama yizeye neza ko urwego rw’abikorera rwa USA rushoboye gufasha Afurika mu bucuruzi, kubaka ibikorwa remezo, guhanga imirimo, guha amahirwe urubyiruko no kugeza uburezi na Internet kuri bose.
Uyu mugore umaze imyaka itatu ayoboye ubucuruzi bwa USA, avuga ko urugendo azagirira mu Rwanda ari ikimenyetso cy’uko umubano w’ubukungu w’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika utagishingiye ku mfashanyo ahubwo usigaye ugendera ahanini ku bucuruzi n’ishoramari.
U Rwanda rwatoranyijwe nk’ikitegererezo cyo kureberaho ishoramari ku mugabane wa Afurika kubera uburyo ubukungu bwarwo bwazamutse ku buryo bwihuse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, none ubu rukaba ruhora imbere mu byegeranyo mpuzamahanga by’iterambere no korohereza abacuruzi n’imibereho myiza y’abaturage.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zishimira u Rwanda kuba rwaragiye muri gahunda zo mu karere zirimo Umuhora wa Ruguru n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, zikazishyiramo ingufu kurusha ibindi bihugu byo mu karere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


