Mu bice bitanduknaye by’Isi, abayobozi b’ibihugu batorerwa igihe runaka bazamara ku butegetsi. Icyo gihe batorerwa cyangwa baba bagomba kuyobora icyitwa manda. Mu nkuru y’uyu munsi, tugiye kubagezaho abayobozi batorwa n’abadatorwa bayoboye inzego zikomeye mu gihe gito kurusha abandi. Uhereye ku mwami Louis XIX wayoboye Ubwami bw’ubufaransa iminota 20 kugeza ku mwami Umberto wa II wayoboye ubwami bw’u Butaliyani mu minsi 34 gusa. Muri iyi nkuru turifashisha ikinyamakuru Wonderlist.com
1. Umwami Louis XIV w’Ubufaransa yayoboye iminota 20

Umwaka w’1824, ubwo inkundura y’impinduramatwara mu Bufaransa yari irimbanyije, umwami Louis XVI yaje gupfa. Akimara gupfana n’umuryango we wose, uwari usigaye yari murumuna we Charles I. Charles wa Mbere yimye ingoma nyuma na we aterwa n’ingabo zari zishaka impinduramatwara ziramwivugana. Charles I akimara gupfa, umuhungu we Louis Antoine yarahunze ageze i Lyon yiyimika nk’umwami w’u Bufaransa yiha izina rya Louis XIX. Nyuma y’iminota 20, gusa umuhango wo kwiyimika urangiye, impirimbanyi z’impinduramatwara zamugezeho aho yari ari ziramuhitana, ingoma ye irangira ubwo.
2. Umwami w’abami Mo wayoboraga Jin, ubu ni mu Bushinwa

Ubwami bw’abami bwa Jin bwari mu majyaruguru y’ubwami bwa Mongol. Mu mwaka w’1115 mbere y’ivuka rya Yezu, ubu bwami bwayoborwaga n’umwami w’abami Zuazong. Zuazong yari yaragiranye amasezerano n’umwami wa Mongol Genghis Khan ko nta gihugu kizatera ikindi. Nyuma, aba bami bombi baje gupfa, Zuazong asimburwa n’umuhungu we w’imfura Aizong mu gihe Genghis Khan yasimbuwe na Ogedei Khan ku ntebe isumba izindi muri Mongol.
Ogedei Khan akimara kwima yatangiye gutera ubwami bwa Jin, byaje no gutuma mu mwaka w’1232 abigeraho, yica umwami Aizong. Aizong yarashwe umwambi ari guhunga, ntiyahita apfa, muri icyo gihe yarimo kurwana n’ubuzima, yaraze ingoma ye umuyobozi w’igisirikare witwaga Mo. Mo yaje kwima ingoma ya Jin gusa asa n’uyikojejeho, kuko nyuma y’umunsi umwe yimye ingoma, ingabo za Mongol zahise zimusanga aho yahungiye ziramwivugana.
3. Shanseliye w’u Budage, Joseph Goebbels yayoboye igihugu umunsi 1

Joseph Goebbels yari inshuti y’akadasohoka ya Adolph Hitler wayoboye u Budage kuva mu mwaka w’1931 kugeza mu 1945. Goebbels yabaye Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Guverinoma ya Hitler aho yamufashaga kubiba urwango mu ba Nazi no kubakangurira kwica Abayahudi. Mu mwaka w’1945 ubwo intamabara y’Isi yari irimo kugana ku musozo, u Budage busumbirijwe, Hitler yaje kwiyahura. Mbere y’uko Hitler yiyahura yashyizeho Joseph Goebbels nka shanseliye w’u Budage, umwanya yamazeho amasaha 24. Goebbels yaje kubona ko ntaho acikira ingabo z’Abongereza n’Abafaransa zari zagose Berlin ahitamo kubanza kwica umuryango we wari ugizwe n’umugore n’abana 6, na we arangije ariyahura.
4.Umwami Khalid Bin Barghash wa Zanzibar yayoboye iminsi 2

Ikirwa cya Zanzibar cyo mu burasirazuba bwa Afurika(Tanzania) cyayoborwaga n’umuryango ukomeye w’aba Barghash. Mu mwaka w’1890, iki kirwa cyari kibarurwa nk’ubutaka bw’Abongereza, iki gihe kandi ni bwo Umwami Sayid Barghash Bin Said Al-Busaid wari ukunzwe n’abaturage yari ayoboye iki gihugu. Abongereza bageze i Zanzibar bahise babona ko bazagorwa n’umwami Sayid, bahitamo kumwica bimika umwana we Khalid Bin Barghash waje kuyobora iminsi 2 gusa akicwa n’indwara itaramenyekanye.
5. Umwami Dipendra Bir Bikram Shah Dev wa Nepal yayoboye iminsi 3

Umwami Dipendra ni we mwami wenyine wimye ingoma ari muri koma kuva Isi yabaho. Ubusanzwe Dipendra yari asanzwe ari igikomangoma kizaragwa ingoma(Crown Prince) muri Nepal. Iki gihe ni nabwo yaje gukunda umukobwa w’Umuhindekazi. Gusa se Birendra Bir Bikram Shah Dev yaje kwanga ko ashyingirwa uwo mukobwa. Bidatinze, Dipendra yaje kwica se wayoboraga Nepal, amwicana na nyina Aishwariya. Akimara kubica na we yirashe mu mutwe gusa ntiyahita apfa, byaje no gutwara iminsi itatu ari mu bitaro. Dipendra iminsi yamaze mu bitaro ni nayo abarwa ko yabaye umwami wa Nepal. Iminsi 3 ishize yaje gupfa asimburwa na Se wabo Gyanendra Bir Bikram Shah Dev.
6. Umwami John I w’Ubufaransa yategetse iminsi 5

Umwami John I w’u Bufaransa yari umuhungu w’Umwami Louis X wapfuye muri Kamena 1316 yimitswe nk’umwami ku wa 15 Ugushyingo 1316, icyo gihe haburaga iminsi itatu ngo avuke. Nyuma y’uko avutse asanga ari umwami yafashwe n’uburwayi butazwi nyuma aza guhita apfa ku wa 20 Ugushyingo muri uwo mwaka.
Akimara gupfa, abantu benshi baketse ko yarozwe na se wabo Philip V waje no guhita aba umwami w’u Bufaransa.
7. Minisitiri w’intebe wa Australia Frank Forde yayoboye iminsi 5

Frank Forde ukomoka mu ishyaka rya Labor Party yinjiye muri Guverinoma ya Australia ku myaka ye 24. Iki gihe yakoze nka Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’Intebe wungirije n’indi myanya ikomeye muri guverinoma.
Muri Nyakanga 1945, ubwo Minisitiri w’Intebe John Curtin yapfaga, ishyaka Labor Party ryashyizeho Frank Forde nka Minisitiri w’Intebe w’agateganyo. Uyu mwanya ariko ntiyawurambyeho kuko nyuma y’iminsi 5 gusa bahise batora Minisitiri w’Intebe mushya manda ye iba irangiriye aho.
8. Umwamikazi Jane Grey w’Ubwongereza yayoboye iminsi 9

Umwamikazi Jane yari mwishywa w’umwami Henry VIII watanze mu mwaka w’1537. Ubwo Henry VIII yatangaga ingoma ye yayiraze umuhungu we Eduard VI wari urembejwe n’igituntu. Nyuma y’iminsi mike yimye ingoma, Eduard VI yitabye Imana ingoma ayiraga umwishya wa se Jane wari umwe mu bo bari bafitanye isano rya hafi wari usigaye. Umwamikazi Jane ntiyatinze ku ngoma kuko haje kumenyekana koumwami Henry VIII yari yarabyaye undi mwana hanze, ari na we waje kwemezwa n’abanyamabanga b’ubwami nk’umwamikazi, ingoma ya Jane irangira ityo.
9. Pape Urban VII yayoboye Kiliziya iminsi 12 gusa

Papa Giovanni Battista Castagna waje guhabwa izina rya Urban VII ni Umutaliyani wabaye umuyobozi wa Kiliziya Gatolika kuva ku wa 15 Nzeri 1590 kugeza 27 Nzeri muri uwo mwaka.
Mu minsi 12 yamaze ku mwanya w’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yaciye kunywera itabi mu Kiliziya nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe atarimikwa. Papa Urban yaje gusangwa mu biro bye yapfuye ku wa 27 Nzeri 1590, aho bikekwako yishwe na Maralia.
Papa Urban VII yasimbuwe na Gregory XIV.
10 Umwami Umberto II w’u Butaliyani yayoboye iminsi 34

Umberto yari umuhungu w’umwami Vittorio Emanuele III w’u Butaliyani. Mu mwaka w’1946 ubwo habaga referandumu yemeza niba u Butaliyani butora kuguma ari ubwami cyangwa bushaka guhinduka Repubulika, Umwami Vittorio yaraze ubwami bwe umuhungu we, Umberto, ahita amwimika akiriho.
Nyuma y’iminsi 34, ibyavuye mu matora ya referandumu byagiye hanze, Abataliyani batora ku bwiganze ko bashaka Repubulika. Umwami Umberto yaje guhita ahungira muri Portugal.


