Ni kenshi hagaragara abagabo barangiza igihe bategura abagore babo bikaba nyirabayazana yo kudatera akabariro nk’uko byari biteganyijwe ugasanga abagore barijujuta, nyamara hari amagambo bashobora kuvuga bigatera akanyabugabo abagabo babo bigatuma ubutaha babashimisha.

Iyo umugore abonye umugabo we arangije mu gihe ikimusoma cyangwa amukarisa , si byiza ko ahora amwijujutira cyangwa ngo amuteze abantu kuko nawe aba atari we wabiteye cyangwa ngo abe yashimishwa n’uko umugore we atageze ku ndunduro y’ibyishimo bye.
Abahanga mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bavuga ko igihe umugabo arangije mu gihe yari agitegura umugore we atari bibi, kuko ngo iyo igitsina cye cyongeye gufata umurego bituma indi nshuro atinda kurangiza bigatuma umugore yishima.
Uyu munsi umugabo ngo ashobora gusoma umugore umwanya munini akarangiza, nta kibazo amureke ahubwo amutere akanyabugabo amubwira ati “cheri ejo bizagenda neza”.
Iyo rero ejo bigeze ntazarangiza kuri wa mwanya kubera ko amaze kumenyera gusomana cyangwa kugutegura umwanya munini, urugo rukagenda neza urukundo rugasagamba ku mpande zombi.
Ku rundi ruhande nano abahanga bavuga ko igihe umugabo n’umugore bafashe icyemezo cyo gukora imibonano mpuzabitsina ngo nibyiza ko bavugana igihe bari muri icyo gikorwa kuko bituma umwe amenya umuvuduko agomba kugenderamo bityo hataboneka intera ndende igihe umwe yarangije undi atararangiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


