Kohereza Ingabo za Angola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) byateje amacakubiri mu bayobozi i Luanda, aho bivugwa ko itangazwa ryerekeye kohereza izo ngabo ryateje impaka zikomeye mu nzego z’ubutegetsi bwa Angola, nk’aho mu nteko ishinga amategeko basanga iki gikorwa kitubahirije amategeko.
Nk’uko amakuru aturuka mu butegetsi bwa Luanda akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, nka X, avuga, icyemezo cyo kohereza ingabo zidasanzwe zigera ku 1,500, bivugwa ko ari abakomando ‘bavuga ururimi rw’Ilingala’, kugira ngo zirinde intara ya Katanga kandi zibuze inyeshyamba za AFC/M23 kugera muri icyo gice cya DRC gikungahaye ku mutungo kamere, cyafashwe nk’ikitubahirije amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Angola ndetse no ku bayobozi bakuru batandukanye.
Amakuru Bwiza yabashije kubona akomeza avuga ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Angola basabye Perezida Joao Lourenço gutegeka Minisitiri w’Ingabo gusubiza inyuma izo ngabo, cyangwa kuzibuza kwinjira ku butaka bwa Congo.
Bashingira ku Itegeko Nshinga rya Angola, riteganya ko guverinoma idafite ububasha bwo kohereza ingabo mu mahanga mbere y’uko icyo cyemezo kibanza kugibwaho impaka no kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Amakuru yatangajwe kuri uyu wa Kane ushize yavugaga ko iryo tsinda ry’ingabo za Angola zigera ku 1,500 ryari mu nzira ryerekeza muri Katanga hagamijwe guhagarika AFC/M23. Bivugwa ko izo ngabo ku wa Gatatu, itariki ya 2 Nzeri 2026, zavuye mu kigo cy’imyitozo y’abakomando cya Cabo-Ledo, giherereye ku ntera ya kilometero 200 uvuye i Luanda.
Amakuru akomeza avuga ko iri tsinda ry’ingabo ryuriye indege ya gisirikare ryerekezaga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bisabwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, rifite inshingano zo kurinda Katanga no kwitambika inyeshyamba za AFC/M23 ngo zitazagera muri iki gice.
Biravugwa ko izi ngabo zamaze kugera mu Ntara ya Moxico, ihana imbibi n’Intara ya Katanga. Amakuru akaba yibutsa ko ubwo yasubiraga i Luanda avuye i Kinshasa, Perezida wa Angola Joao Lourenço, yahinduye abayobozi bose ba polisi n’ab’Ingabo za Angola.


