HRTZiyRaoAEQrQu

Perezida Kagame yanenze ibigo by’imari muri Afurika biheza urubyiruko mu kugera ku gishoro

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje intenge zikiri muri sisitemu z’imari ku mugabane wa Afurika, aho usanga zikomeza guha igishoro abasanzwe bafite amafaranga, ugasanga urubyiruko rufite ibitekerezo rukomeje kugorwa no kubona igishoro.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ushize muri Kigali Convention Centre, aho yifanyije n’abitabiriye  inama nyafurika ku kwihaza mu biribwa izwi nka “Africa Food Systemes Forum” yabaye ku nshuro ya 20, mu kiganiro rusange n’urubyiruko rw’Abanyafurika b’abahinzi, cyibanze ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Gushora imari mu nzego z’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika.”

Iri huriro ni urubuga ruyoboye ku mugabane wa Afurika ruhuza abakuru b’ibihugu n’abashyiraho politiki, abayobozi b’abikorera ku giti cyabo n’abashoramari, abashakashatsi n’abahanga mu bya siyansi, urubyiruko, abahinzi n’imiryango y’abatunganya ibiribwa, n’abandi bafatanyabikorwa biyemeje guteza imbere ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yerekanye imbogamizi zigihari zikeneye gushakirwa ibisubizo.

Ati: “Ikibabaje ni uko bimwe mu bigize sisitemu z’imari ku mugabane wacu biteye ku buryo ahanini bitanga imari ku bantu basanzwe bayifite. Inzego za leta zigomba gushaka uburyo bwo kubyivangamo no kuba abahuza: mu gufata igice cy’ibyago bishobora kubaho (risk), ibishobora gutuma abantu badafite imari, cyangwa badafite uburyo bworoshye bwo kuyibona, bayihabwa; ubwo buryo burashoboka rwose”.

Perezida Kagame yakomeje yerekana ko iyo Leta yemeye kwikorera cyangwa kugabanya ibyago bijyanye n’ibikorwa by’urubyiruko rufata inguzanyo, bitanga umusaruro mwinshi cyane, kuko akenshi abo bantu bafashijwe bagera ku iterambere rikomeye bagakora ibikorwa bibagirira akamaro ku giti cyabo, ndetse binafitiye igihugu n’ubukungu muri rusange akamaro.

Ati: “Hari uburyo n’ibisubizo byatuma ibi bigerwaho, igihe cyose ibikorwa bikozwe mu buryo bwitondewe kandi buteguye neza.”

Umukuru w’igihugu yakomeje agaragaza ko buri wese afite ubushobozi cyangwa amahirwe yo gukora ibintu, ariko rimwe na rimwe habaho kwicarana ibitekerezo ntibishyirwe mu bikorwa.

Ati: “Twese dufite ubwo bushobozi, kandi ni byiza gutekereza utyo ukiri muto kugira ngo ukure ubikurane. Ibyo bituma uba ushobora kwiyubaka ku buryo ugera aho ukemura n’ibibazo bikomeye kurushaho.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply