1788515660239_copy_1000x613

Bazize igitero cya drone cyahushije abarimo Muzinga! Andi makuru kuri ba Ofisiye ba FDNB bafungiye i Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Amakuru mashya ku itabwa muri yombi rya Major Jérémie Nitunga na Capitaine Félicien Kanjori bo mu ngabo z’u Burundi, agaragaza ko bazize igitero cya drone cyagabwe kuri Hotel Mwalu y’i Fizi muri Kivu y’Amajyepfo, ahari hateraniye abayobozi bakuru b’ingabo za RDC n’u Burundi.

Aba basirikare bombi bafashwe ku wa 21 Kanama 2026, iminsi ibiri nyuma y’igitero cyagabwe kuri iyo hotel.

Amakuru mashya yatangajwe na SOS Médias Burundi avuga ko bataba barafashwe n’abarwanyi ba Wazalendo nk’uko byari byatangajwe mbere, ahubwo ko bafashwe n’abacanshuro bari muri ako gace.

Bivugwa ko Major Nitunga na Capitaine Kanjori bakekwaho kuba baratanze amakuru ashobora kuba yarafashije AFC/M23 kumenya aho Hotel Mwalu iherereye cyangwa abantu bari bayirimo.

Gusa kugeza ubu nta bimenyetso byigenga byashyizwe ahagaragara byemeza ko aba ba Ofisiye ari bo batanze ayo makuru, bityo ibyo birego bikaba bikiri mu rwego rw’iperereza.

Ku wa 19 Kanama 2026 ni bwo Hotel Mwalu yatewe na drone, aho ibisasu bibiri bivugwa ko byayirashweho byasize umuyobozi w’iyo hoteli, Mwando Lukaba, n’undi muntu umwe bakomerekejwe bikomeye, gusa andi makuru avuga ko hari ba Ofisiye ba FARDC na FDNB baba baraguye muri icyo gitero.

Amakuru yakusanyijwe na SOS Médias Burundi avuga ko muri Hotel Mwalu hari hateraniye abayobozi b’igisirikare cya RDC n’u Burundi ndetse n’abarwanyi.

Bivugwa ko bari mu nama yari igamije gutegura Operasiyo nshya gishya za gisirikare yagombaga kwibasira imisozi ya Minembwe.

Mu bo amakuru yemeza ko bari muri iyo nama harimo General-Major Elie Ndizigiye ‘Muzinga’ usanzwe ari Umugaba wungirije w’ingabo z’u Burundi zirwanira ku butaka, Brig. Gen Télesphore Barandereka ushinzwe imyitozo n’amahugurwa FDNB na Brig. Gen Fabien Dunia Kashindi, uyobora akarere ka 33 ka gisirikare muri FARDC.

Amakuru avuga ko aba bari bamaze kuva kuri Hotel Mwalu mbere y’uko drones zigaba igitero, ari na byo byatumye nyuma yaho hatangira iperereza rigamije kumenya uko AFC/M23 yaba yaramenye ko bari bahari.

Ni muri urwo rwego Major Nitunga na Capitaine Kanjori bafashwe. Bakekwaho kuba baratanze amakuru ashobora kuba yaratumye AFC/M23 imenya aho hotel iri cyangwa abantu bari bayirimo.

Amakuru aturuka ku bantu bakurikirana iki kibazo avuga ko nyuma yo gufatwa, aba basirikare bombi boherejwe i Kinshasa, bikavugwa ko bashyikirijwe DEMIAP, urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwa RDC.

Kugeza ubu, igisirikare cy’u Burundi cyangwa icya RDC nta wuratangaza ku mugaragaro ibyo Major Nitunga na Capitaine Kanjori bashinjwa, impamvu nyirizina y’ifatwa ryabo cyangwa aho bari.

Mu gihe kandi byari byavuzwe ko bariya ba Ofisiye bafashwe n’abarwanyi ba Wazalendo i Baraka, amakuru mashya avuga ko bafashwe n’abacanshuro bari muri ako gace.

Ifatwa ryabo ryabaye mu gihe ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo bikomeje kurangwa n’umwuka ukomeye. Ingabo z’u Burundi, FARDC, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro bakomeje kurwana na AFC/M23 na Twirwaneho muri iriya ntara.

Nubwo bariya ba Ofisiye bafashwe nyuma y’igitero cyagabwe kuri Hotel Mwalu, kugeza ubu nta cyemezo cy’uko bagize uruhare mu kumenyesha AFC/M23 aho iyo hoteli iri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply