Inkongi y’umuriro yadutse ku Musozi wa Kilimanjaro hafi y’umupaka wa Tanzaniya na Kenya, bituma habaho igikorwa cyo kuzimya inkongi mu buryo bwihutirwa. Nta muntu wakomeretse wagaragaye, kandi ibikorwa byo kuzamuka imisozi birakomeje nk’uko bisanzwe. Abayobozi bahise batangira iperereza ku cyateye iki kibazo mu gihe amatsinda abishinzwe yari arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bahagarike inkongi kuri uyu musozi wa mbere muremure ku Isi ureshya na metero 5,895.
Inkongi y’umuriro yadutse ku gicamunsi cyo kuwa Kane muri Pariki y’Igihugu y’Umusozi wa Kilimanjaro mu majyaruguru ya Tanzaniya, bituma habaho igikorwa cyo kuzimya inkongi hafi y’umupaka wa Tanzaniya na Kenya, nk’uko byatangajwe na Pariki y’Igihugu ya Tanzaniya (TANAPA).
Inkongi y’umuriro yatangajwe ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba ku isaha yo muri iki gihugu, ku itariki ya 3 Nzeri, mu gace ka Kikererwa, hafi y’Akarere ka Rombo mu Karere ka Kilimanjaro muri Tanzaniya.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Citizen, avuga ko umuriro wakomeje kugaragara kugeza mu masaha ya kare ya kuwa Gatanu, aho imiriro ikomeye yagaragaraga yaka ku mpinga z’imisozi za Kibo na Mawenzi.
Nta nkomere zagaragaye, nk’uko bivugwa na Catherine Mbena, komiseri wungirije ushinzwe kubungabunga ibidukikije muri TANAPA akaba n’umuyobozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru.
TANAPA yavuze ko yahise yohereza abazimya umuriro mu bakozi bayo bashinzwe kubungabunga parike, bakorana n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga ibidukikije n’ubukerarugendo ndetse n’abaturage bo mu midugudu bituranye.
Mbena yagize ati: “Haracyakorwa ibishoboka byose kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira inkongi.”
Icyateye inkongi nticyamenyekanye ako kanya. TANAPA yavuze ko hari iperereza riri gukorwa ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Muri Nzeri 2023, inkongi y’umuriro yari yongeye kwaduka kuri uyu musozi, wangiza hegitari 6 z’ibihingwa karemano mbere yo guhagarikwa. Iyo nkongi yadutse ubwo Pariki y’Igihugu ya Kilimanjaro yizihizaga yubile y’imyaka 50.
Mbere yahoo mu Kwakira 2022 Kilimanjaro yibasiwe n’inkongi zitandukanye ahitwa Udetu, Samanga, Karanga River, Umbwe, Baranko no mu bice byegereye umuhanda wa Marangu.


