Ndahiro Cyamatare cya Yuhi Gahima ka Mibambwe Mutabazi abonye ko bene se wabo bagiye kumuvana ku ngoma, ni bwo yigiriye inama yo guhungisha umuhungu we Ndahiro kugirango batazamwica, azashobore kwima ingoma. Yuhi Gahima amaze gutanga, abahungu be basubiranyemo barwanira ingoma.
Abenshi barahapfira hasigara Ndahiro na mwene se wabo Rubunga. Rubunga abonye ko agiye gutwindwa ni bwo yigiriye inama yo gutabaza Nzira, umwami w’i Bunyabungo.
Ndori abonye ibintu bikomeye, Abanyabyinshi n’Abakongoro ba Nzira bagiye kumurusha imbaraga ni bwo atumije abiru mbere ko ahungira mu Nkiga avuye ku murwa. Abiru bamaze kumusobanurira uko akwiye kubigenza ngo Ndori ashobore kwihisha kwa nyirasenge, Nyabunyana, wari warongowe na Karemera i Karagwe k’Abahinda ni bwo babonye Kavuna Karyankuna imbere y’umuryango.
Kuko yari yumvise ubwiru babona ko yari akwiye gutangwa bakamwica. Bigiriye inama hanyuma ko ibyiza ari uko yajyana na Ndori kubunda kandi akajya agaruka mu Rwanda kureba uko ibintu bimeze naho bigeze ngo Ndori agaruke yimikwe, yambare ikamba maze yime Kalinga.
Ni bwo bafashe umuhoro w’umwami bamuremye uruguma mu gahanga kugirango bizabe icyemezo ko yatumwe n’umwami.
Ndori amaze kugenda, umwami nawe ahungira mu Nkiga, arenga Nyabarongo ajya mu Kibilira hafi yo ku Muhororo.
Ingabo za Nzira umwami w’Ubushi zitwa Abakongoro ni zo yarwanye nazo hanyuma ziza kumurusha imbaraga ziramunesha. Zimaze kumwica zimubamba aho.
Kuva icyo gihe biba umuziro ku bami b’u Rwanda wo kurenga uruzi rwa Nyabarongo. Abakongoro bamunyaga inka, abagaragu, abaka n’abagore be. Bose babiciye ku Muko w’Abagore. Barimo Nyirangabo ya Nyantaba ari we nyina wa Ndori. Batashye iwabo, u Rwanda barwononnye.
Kugirango Nzira aze gutabara Rubunga kwari ukwihorera. Yari yaravukiye mu Rwanda. Yari yarazanye na nyina Nyiranzira ari iminyago. Ruganzu Mibambwe yari yarahungiyeyo igihe Abanyoro bateye u Rwanda bakarwigarurira. Baraje bararunyaga, ibintu byose barasenya, barya amasaka n’ibishakashaka, barya insina n’inguri, barya agati kabisi, akumye bakagacana, barusiga iheruheru. Mibambwe agarutse mu Rwanda yongeye gutera kubera ko bari baramufashe nabi na nyina akarinda kwiyahura.
Ingabo ze ziteye zica umwami w’Ubushi ari we Nzira rero yari azi kurwana cyane kandi ntiyigeze agabanya inzika yari afitiye u Rwanda.
Karemera ashaka kwica Ndori
Karemera, umugabo wa Nyabunyana, nyirasenge wa Ndori yageze aho ashaka kumwica.
Umunsi yitegura kumwicisha ari mu rwuri aragiye inyana. Ndori arabimenya. Abwira abandi bana bangana bakuramo imyambaro yabo, abaje kumwica bahageze bayoberwa uwo ari we.
Ubwa kabiri amwohereza kuvoma. Bamuha akabindi gahanguye kugirango abamwica batazamuyoberwa. Ndori nawe abigira ubwenge, abwira abo bana bose kwiyita Ndori no guhangura utubindi twabo. Bahageze na none bayoberwa Ndori uwo ari we.
Babaza abana bose amazina yabo, umwe ati ndi Ndori iwacu undi ati ndi Ndori iwacu. Abicanyi birabayobera, Ndoir akira atyo.
Karemera biramurakaza. Ni ko kwiga amayeri yo kujya kumwicira mu muhigo. Ni bwo amubwiye ati ejo uzitegure tujye guhiga. Ndori afata umuheto we n’imyambi n’icumu n’imbwa ze baragenda.
Bageze mw’ishyamba Ndori areba umugabo wa nyirasenge ku jisho, aranyonyomba, aba aramucitse maze yisubirira imuhira. Nyirasenge, dore ko umutima wari umaze kumukukamo amubonye arishima.
Karemera abonye ko Ndori amunaniye yiga amayeri ya nyuma. Ni bwo amubwiye ngo bajye gutwika uruvumba rw’ibyatsi. Ndori aremera baragenda. Ariko Karemera yari yabwiye abantu aho bamutegera bakamwica. Ni bwo amutegetse aho atwika aho ari ho.
Ndori yigira hirya, afata ifumbi y’umuriro ayishyira ku mwambi ni bwo arashe aho yagombaga gutwika.
Haragurumana kandi ibyatsi bishya ari byinshi, maze Ndori akuramo ake karenge aritahira. Karemera nawe kuko atongeye kubona Ndori kandi ibyatsi byose yabitwitse ataha yibwira ko Ndori yatashye.
Umugabo ageze imuhira yibarisha umugore we bya nyirarureshwa aho Ndori ari. Undi ati ese abe ari wowe ugombwa kumbwira aho ari ni jye ubaza? Karemera yirya akara yibwira ko Ndori noneho yapfuye, naho nyirasenge yamuhishe.
Turakomeza tubagezeho ibikurikira…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


