Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yatangaje ko hari abarwanyi 16 b’umutwe wa FLN, barimo umuhungu wa Gen. Wilson Irategeka, ubushinjacyaha buri gukurikirana, buteganya ko urubanza rwabo ruzahuzwa n’urwa Rusesabagina wari uyoboye ihuriro rya MRCD riyobora uyu mutwe na Callixte Nsabimana Sankara wari umuvugizi wawo kuko bahuriye ku byaha bimwe.
Ibi Umushinjacyaha Mukuru yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Ukwakira kigamije gutanga amakuru mashya kuri dosiye ya Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN mu majyepfo y’u Rwanda bigahitana n’ubuzima bw’abasivili.
Ati: “Ndashaka kubamenyesha ko dufunze abarwanyi 16 ba FLN, barimo abayobozi bakuru, bakekwaho kugira uruhare mu bitero byagabwe mu majyepfo y’u Rwanda mu 2018.”
Yakomeje agira ati: “Harimo Félicien Nsanzubukire (uzwi kandi ku izina rya Fred Irakiza), Anastase Munyaneza, na Jean-Chrétien Ndagijimana (umuhungu w’uwahoze ari komanda wa FLN, Laurent Ndagijimana, wari uzwi ku izina rya Wilson Irategeka”.
Yavuze ko ibimenyetso byakusanyijwe muri iri perereza bizashyikirizwa urukiko.
Umushinjacyaha Mukuru, Habiyaremye, yanashimiye inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Rwanda zagize uruhare mu ifatwa rye ndetse na mugenzi we mu Bubiligi kuba yarasubije icyifuzo cyo gufatanya n’ubutabera mpuzamahanga gukora isaka aho Rusesabagina atuye.

Ku kijyanye no guhuza urubanza rw’abashinjwa gukorana n’umutwe wa FLN bose, Habiyaremye yavuze ko iyo itsinda ry’abaregwa riregwa ibyaha bimwe ahantu hamwe icyarimwe, ari inyungu z’ubutabera kugira ngo Urukiko rubisuzumire hamwe.
Ati: “Twizera ko abaregwa bose uko ari 19 bagomba kuburanishwa hamwe. Ibi ni ibikorwa bisanzwe, bizwi nk’ihame ryo guhuza ibyaha, biteganijwe mu mategeko yacu”.
Ku kijyanye n’ibivugwa ko Rusesabagina ari Umubiligi, bityo u Rwanda rudafite ububasha bwo kumuburanisha, yagize ati: “ Ndashaka kubabwira ko ubwenegihugu butagira uruhare mu gihe umuntu aregwa ibyaha byakorewe mu Rwanda kandi byakorewe Abanyarwanda.”


