Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yijeje abarimu ko gahunda ya Girinka mwalimu yabagenewe igiye gushyirwamo imbaraga hagamijwe gukundisha abarimu umwuga bakora.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko Minisiteri ayobora igiye kongera ibikorwa bigenerwa mwarimu hagamijwe kumukundisha umwuga akora. Ku isonga hari gahunda ya Girinka yabagenewe ikaba itari igikora neza igiye kongerwamo imbaraga. Minisitiri w’Uburezi kandi yavuze ko hagiye kongerwa imbaraga mu kubakira abarimu amacumbi agezweho mu bigo by’amashuri bigishaho.
Yagize ati: ”Tuzi neza ko abarimu ari bo nkingi y’uburezi n’uburere bw’abana bacu, n’ishingiro ry’iterambere rirambye rya buri gihugu. Mu rwego rwo gukomeza gukundisha abarimu umurimo wabo, harateganwa imishinga izafasha ndetse ikunganira abarimu mu buzima bwabo bwa buri munsi. Leta izakomeza gahunda ya Girinka mwarimu no Kubaka amacumbi y’abarimu ku bigo by’amashuri”
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko koperative Umwalimu SACCO zizakomeza kugira uruhare mu iterambere rya mwarimu ibi byiyongere ku bikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa na tablets bizafasha abarimu mu gutegura amasomo no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga .
Mu bindi Minisiteri yemereye abarimu ku munsi mukuru wabagenewe , harimo gufasha abarimu kubona inguzanyo no kubafasha kwiyubakira amacumbi.
Gahunda ya “Girinka Mwalimu” yatangijwe na Minisiteri y’Uburezi mu 2009 igamije gushimira ababaye indashyikirwa mu kazi kabo ka buri munsi ko kwigisha. Ku ikubitiro hagabiwe abarimu 150 bo mu Turere icumi.
Umwalimu wagabiwe inka ikabyara, inyana ya mbere ayoroza undi mwalimu watoranyijwe. Imibare yo mu mwaka wa 2019 igaragaza ko hari hamaze gutangwa inka ku barimu bagera ku 2,088.



2 Responses
Gahunda ya Girinka mwarimu igiye kongerwa imbaraga_Dr. Uwamariya
Inguzanyo irakenesha kandi iyo uyihawe uhembwa ubusabusa kuyishyura bikubera Umutwaro utoroshye. Mugerageze muhembe abarimu. Cyangwa ahari koko ni uko batigisha abana banyu minister?
Gahunda ya Girinka mwarimu igiye kongerwa imbaraga_Dr. Uwamariya
Inguzanyo irakenesha kandi iyo uyihawe uhembwa ubusabusa kuyishyura bikubera Umutwaro utoroshye. Mugerageze muhembe abarimu. Cyangwa ahari koko ni uko batigisha abana banyu minister?