Polisi ya Mityana, muri Uganda, yataye muri yombi umusaza w’imyaka 63 ushinjwa gusambanya abakobwa be babiri bafite imyaka icumi na cumi n’ibiri nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Independent.
Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Wamala, Rachael Kawala avuga ko ukekwaho icyaha ari Muhammad Kimbugwe, utuye mu Mudugudu wa Naama A mu gace ka Busimbi ho muri Mityana.
Nk’uko bitangazwa n’igipolisi, ukekwaho guhohotera abana be bato yabitangiye kuva yatandukana na nyina mu myaka ibiri ishize.
Allen Naluwoza, umwe mu baturage avuga ko imyitwarire ya Kimbugwe ari ikimwaro ku baturage bose kandi bashaka ko yirukanwa mu mudugudu wabo.


