Chestnut niwe uhiga abandi mu kurya ku isi

Ibyo wamenya kuri Joey Chestnut umugabo ufite igikombe cy’umuryi wa mbere ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Kurya ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu kuko bifite uruhare rurenga 70%. Abantu benshi barya kugira ngo babone ibitunga umubiri, gusa mu myaka ya mbere y’iki kinyejana ntibyari bizwi ko umuntu ashobora kurya nk’umwuga bikamutunga ndetse agakuramo n’amafaranga atagira ingano.

Chestnut niwe uhiga abandi mu kurya ku isi
Chestnut niwe uhiga abandi mu kurya ku isi

Umunyamerika Joey Chirstian Chestnut kugeza ubu ni we ufite igihembo kiruta ibindi mu marushanwa yo kurya ku Isi. Ibi binamuha kuza ku mwanya w’icyubahiro w’umuryi wa mbere ku Isi.

Iki cyamamarere mu mukino ukinwa na bose ariko akabahiga ubuhanga muri wo, Joey Chestnut yavutse ku wa 25 Ugushyingo 1983 ( 36), avukira i Fulton County,Kentucky muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

chest_nut.jpg

Chestnut yatangiye amarushanwa yo kurya mu mwaka w’2007 ari naho yatwaye igihembo cya mbere mu marushanwa yo kurya. Uhereye icyo gihe yagiye atumirwa mu marushanwa menshi bakamwishyura amadorari menshi.

Mu mwaka w’2018 yinjiye mu marushanwa yo kurya inyama, iki gihe ni bwo yakoze agahigo kadafitwe n’undi ubwo yaryaga intongo 75 zishyushye mu gihe kitagera ku minota 10. Muri iri rushanwa yahakuye igihembo cya Mustard Yellow Belt gihabwa uwatsinze iri rushwanwa akoze agahigo.

Joey Chestnut yatwaye ibihembo binyuranye mu marushanwa yo kurya
Joey Chestnut yatwaye ibihembo binyuranye mu marushanwa yo kurya

Mu ijambo yagejeje ku bakunzi be akimara gutwara icyo gihembo yababwiye ko mu nda ye hakiri undi mwanya wanjyamo ibindi byokurya ndetse abizeza gukora cyane ngo umwanya yavunikiye azakomeze awusigasire.

Tariki ya 4 Nyakanga 2020, Chestnut yitabiriye irushanwa ryiswe Nathan’s Hot Dog Eating Contest. Muri iri rushanwa Joey Chestnut yatsinze abo bahanganye, atwara umukandara uhabwa uwariye cyane kurusha abandi.

Ubwo Joey Chestnut aheruka kuganira n’umunyamakuru wa The Independent, yamubwiye ko nabo muri ibi bihe bya Covid-19 bahuye n’ibibazo byo guhagarikirwa amarushanwa bagombaga kwitabira. Anavuga ko no kubona abaterankunga babafasha mu myitozo byabaye imbogamizi.

Chestnut kuva yatangira amarushanwa yo kurya yatsinzwe inshuro imwe n’umuyapani Takeru Kobayashi, hari kuwa 28 Nyakanga 2008.

Joey Chestnut ni umugabo ufite uburebure bwa cm 1.85 n’ibiro 102. Akaba afite ubushobozi bwo kurya imigati ikozwe mu nyama (Hot dogs) ibiro biri hagati ya 4.5 na 7.5. Ikinyamakuru Forbes magazine kibarura imitungo y’ibyamamare kivuga ko Chestnut atunze miliyoni 1.5 z’amadolari y’Amerika akesha amarushanwa yo kurya atandukanye yagiye yitabira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *