Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 6

ejqpnkxxgaasufo.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020 yatangaje ko abanduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 6 mu bipimo 1306 byafashwe. Abanduye barimo 2 babonetse mu mujyi wa Kigali, 3 babonetse muri Nyagatare n’undi wabonetse mu Karere ka Rubavu. Abamaze gukira iki cyorezo ni 3246 barimo 20 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 1598. Abamaze […]

DRC:Kiliziya yaciye iteka ryo kudaha akazi abatari abayoboke bayo

Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karidinali Fridolin Ambongo yavuze ko guhera mu mwaka utaha Kiliziya itazongera guha akazi abarimu batari abayoboke bayo mu bigo by’amashuri bigengwa nayo Ibi Karidinali Ambongo yabitangaje mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo amashuri muri icyo gihugu yongere gusubukura ibikorwa byayo. Karidinali Ambongo kandi yavuze […]

Umunyarwandakazi ari mu kanama nkemurampaka k’iserukiramuco rikomeye muri Amerika

Umuhire niwe munyarwandakazi uri mu bakemurampaka ba CIFL

Umunyarwandakazi Umuhire Eliane yashyizwe mu bagize akanama nkempurampaka mu irushanwa rya filime rya “Chicago International Film Festival”. Chicago Interanational Film Festival ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri uyu mwaka rizaba riba ku nshuro ya 56. Iri serukiramuco rizaba guhera tariki ya 14 Ukwakira kugera tariki 25 Ukwakira 2020, […]

Rusizi: Abarobyi b’indugu baravuga akarengane ko kwangirwa kuroba

Nyuma y’amezi 6 nta burobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi,tariki ya 5 Ukwakira bwongeye gusubukurwa, icyakora ngo habonetse isambaza nke cyane ku munsi wa mbere w’uburobyi ugereranyije n’izari zitezwe, abarobyi b’indugu bo bakavuga ko bari mu gahinda kenshi, nyuma yo kugera mu kiyaga ngo na bo barobe bagakurwamo shishi itabona […]

Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf y’ihererekanya ry’ubutaka biri hafi gusohoka

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020 yatangaje ko ikibazo cy’igiciro gihanitse ku ihererekanya ry’ubutaka (mutation) gikemuka bitarenze uyu mwaka. Ubusanzwe iyo umuntu aguze ubutaka, akenera guhinduza icyangombwa cy’ubukode bw’ubutaka bw’igihe kirekire, kikandikwa ku mazina ye. Kugira ngo bikorwe, uwaguze asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 30,000 RWF ya serivisi ku […]

Impamvu Dr. Mukwege yanze kurindwa n’ingabo za RDC, agahitamo MONUSCO yamenyekanye

Muganga wamamaye cyane muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Dr. Denis Mukwege yanze kurindwa n’abasirikare ndetse n’abapolisi b’igihugu bitewe n’uko ngo bamwe muri bo bahoze ari inyeshyamba. Byemejwe na Minisitiri wungirije, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Gilbert Kankonde kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya TV5 Monde. Gukenera uburinzi k’uyu […]

Yivuganye umugore we ku munsi w’ubukwe amuziza kurebwa neza n’abatumirwa

Mu gihugu cy’u Burusiya haravugwa inkuru y’akababaro y’umugeni w’imyaka 36 wishwe n’umugabo we, Stepan Dolgikh ku munsi w’ubukwe amuziza ko mu batumirwa harimo abagabo bashaka kumumutwara. Inkuru ya Daily Mail ivuga ko iri sanganya ryababereye mu mu gace ka Produskoye mu gihugu cy’Uburusiya. Umuvugizi wa polisi yo muri ako gace yabwiye Dail Mail ko icyateye […]

Nkunda abanywi b’inzoga kuko buri cupa banyoye ribarirwa umusoro_ Museveni

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020 yasobanuye uburyo atanywa inzoga ariko agakunda abanywi bazo bitewe n’uko batuma igihugu cyinjiza imisoro. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu mbwirwaruhame, ubwo muri Uganda bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe mwarimu. Yaboneyeho kuvuga ku cyorezo cya Covid-19 n’ingamba zafashwe mu kucyirinda. Ubwo Museveni yavugaga ku […]

RDC: Abaturage bari bagiye mu mirima yabo bishwe n’inyeshyamba

Abantu batatu barishwe abandi barakomereka mu gitero cyagabwe kuri uyu wa Mbere, itariki 5 Ukwakira n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye mu Mujyi wa Mamove, nko mu birometero 20 mu burengerazuba bw’Umujyi wa Oicha. Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, abapfuye batatu ni abahinzi bari bari kujya mu mirima yabo ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. […]

Yakatiwe gufungwa imyaka 600 azira gukinisha abana b’imyaka 4 “Porno”

Tariki ya 3 Nzeri 2020, Umucamanza w’urukiko rw’Akarere ka Cottondale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakatiye uwitwa Matthew Tyler gufungwa imyaka 600 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwifata amashusho akoresha abana imibonano mpuzabitsina. Umucamanza Scott Coogle yakatiye Matthew Tyler iki gihano nyuma y’uko nyir’ubwite yiyemereye icyaha. FBI ivuga ko n’ubwo bidashoboka ko umuntu amara […]

Ibinyamakuru bimwe muri Afurika bikomeje gukwiza igihuha cya minisitiri w’imyaka 19 mu Rwanda

Nubwo byaba ari inkuru ku gihugu icyo ari cyo cyashyira umwana w’imyaka 19 ku mwanya wa Minisitiri w’ikoranabuhanga, bikarushaho kuba inkuru uwo mwanya yawushyizweho na Perezida Paul Kagame, uzwiho ishyaka mu guteza imbere ikoranabuhanga ku Isi, amakuru akomeje guhwihwiswa y’uko yagennye uwitwa Patrick Nkuriza ni ikinyoma. Kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Ukwakira nibwo amakuru […]

Félicien Kabuga demande un transfert à La Haye

L’avocat de la dĂ©fense d’un suspect de gĂ©nocide rwandais âgĂ© de 87 ans arrĂŞtĂ© en France a fait appel Ă  un tribunal international pour ne pas l’envoyer en Tanzanie pour y ĂŞtre jugĂ©, mais plutĂ´t pour le transfĂ©rer aux Pays-Bas pour des raisons de santĂ©, selon une demande Ă©crite dĂ©posĂ©e. Lundi. FĂ©licien Kabuga, l’un des […]

Ibyo wamenya kuri Joey Chestnut umugabo ufite igikombe cy’umuryi wa mbere ku Isi

Chestnut niwe uhiga abandi mu kurya ku isi

Kurya ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu kuko bifite uruhare rurenga 70%. Abantu benshi barya kugira ngo babone ibitunga umubiri, gusa mu myaka ya mbere y’iki kinyejana ntibyari bizwi ko umuntu ashobora kurya nk’umwuga bikamutunga ndetse agakuramo n’amafaranga atagira ingano. Umunyamerika Joey Chirstian Chestnut kugeza ubu ni we ufite igihembo kiruta ibindi mu marushanwa yo […]

Kabuga arasaba kuburanira i La Haye

Ubwunganizi bwa Kabuga bwongeye gusaba ko yakoherezwa kuburanira i La Haye mu gihugu cyu Buholandi, aho kujyanwa Arusha muri Tanzania, kuko bibangamiye uburenganzira bwe kandi bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga. Kubera izo mpamvu, Urukiko rukwiye “gutegeka ko Kabuga yoherezwa i La Haye”. Ni uko umunyamategeko Me Emmanuel Altit, umwunganizi wa Kabuga mu byamategeko, asoza […]

Gen. Kazura na Musemakweli basuye APR FC (Amafoto)

9g8a7990-768x524.jpg

Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere, abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda basuye ikipe ya APR FC i Shyorongi aho ikorera imyitozo, babashimira uko bitwaye mu mwaka ushize w’imikino ndetse banabibutsa intego nshya ikipe yihaye mu mwaka utaha. Abasuye APR FC bari bayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, n’Umugenzuzi mukuru wa RDF […]

Amerika n’u Burayi birashinjwa guheza ibindi bihugu mu bukene kubera ibihano

Ibihugu by’u Burusiya n’u Bushinwa, byifatanyije n’ibindi bisaga 10 bisaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi guhagarika ibikorwa byo gufatira ibihano ibindi bihugu kuko biri kubangamira urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Ibi bihugu mu ibaruwa yabyo yasomwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Muryango w’Abibumbye, Zhang Jun, birashinja Amerika guhungabanya uburenganzira bwa muntu , […]

Uganda: Igipolisi kiri guhiga umusore wishe umukunzi we w’imyaka 22

Igipolisi cya Uganda ahitwa Kiira Road kiri guhiga umusore w’imyaka 25 witwa Gerald Kabazzi, ukekwaho kwica uwari umukunzi we, Noah Gabeya, umukobwa w’imyaka 22, yarangiza akamufungirana mu nzu akaburirwa irengero. Ikirego kivuga ko Kabazzi, yishe Gabeya akazingira umurambo we mu mashuka mbere yo gucika. Ibi byabereye aho batuye mu Mudugudu wa Kyaliwajjala B, Paruwasi ya […]

Transferts 10 z’abakinnyi zahenze kurusha izindi mu mpeshyi ya 2020

Saa Sita z’ijoro ry’itariki ya 5 Ukwakira 2020, ni bwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’Uburayi ryafunze imiryango, risiga amakipe amwe namwe akoze transferts zikomeye zo ku munota wa nyuma. Transferts nk’iya Edinson Cavani werekeje muri Manchester United n’umunya-Ghana, Thomas Partey, wavuye muri Atletico Madrid yerekeza muri Arsenal, ziri mu zikomeye zabaye ku munota […]

Nkombo: Bashyikirijwe ubwato bujyanye n’igihe bemerewe na Perezida Kagame

ejkq8ugxyaa5aim.jpg

Kuri uyu wa Mbere, abatuye ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bari mu byishimo byo kwakira bumwe mu bwato bwa kijyambere bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika buzabafasha guhahirana n’abandi baturage mu Ntara y’Uburengerazuba. Biteganyijwe ko mu 2021 abaturage ba Nkombo bazashyikirizwa ubundi bwato bunini bugiye kubakwa na none bemerewe n’umukuru w’igihugu, Paul […]

PAC yasohoye Gitifu wa Nyamagabe mu nama, azize kubeshya

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020 yasohoye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Ngarambe Alfred mu cyumba cy’inama imuziza kubeshya. Ni mu gihe iyi komisiyo yabazaga Akarere ka Nyamagabe ibisobanuro ku masoko yatanzwe arengeje ingengo y’imari (2018/2019) yari yaragenewe nk’uko byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya […]

Uganda: Airtel na MTN bahagaritse Mobile Money nyuma yo kwinjirirwa n’abajura

Ibigo bibiri bikomeye mu itumanaho rya Uganda na Banki imwe byatagaje ko byahagaritse serivisi zo guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Mobile Money, ku mpamvu z’uko byavumbuye ko hari abajura mu by’ikoranabuhanga binjiriye ububiko bwabyo. Inkuru y’ikinyamakuru Nile Post cyandikirwa muri Uganda ivuga ko MTN, na Aitel bahagaritse serivizi zo guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga rya […]

Itariki nshya inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere izaberaho yamenyekanye

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020 byatangaje itariki inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere iraba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2020. Ni nyuma y’aho iyi nama yagombaga guhuriza aba Bakuru b’Ibihugu mu mujyi wa Goma, yabanje gusubikwa inshuro ebyiri bitewe n’impamvu zitandukanye. Guverinoma […]