Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020 yasobanuye uburyo atanywa inzoga ariko agakunda abanywi bazo bitewe n’uko batuma igihugu cyinjiza imisoro.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu mbwirwaruhame, ubwo muri Uganda bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe mwarimu. Yaboneyeho kuvuga ku cyorezo cya Covid-19 n’ingamba zafashwe mu kucyirinda.
Ubwo Museveni yavugaga ku mikorere y’utubari muri iki gihe ni bwo yasobanuye uburyo adakunda inzoga, ariko agakunda abazinywa. Yagize ati: “Ntabwo nywa inzoga ariko nkunda abanywi bazo bitewe n’uko buri cupa bafashwe, ribarirwa umusoro.”
Perezida Museveni yavuze ko imisoro ikusanywa muri Uganda yiyongereye, ati: “Ikibazo si amafaranga ahubwo ni ukugena ingengo y’imari yayo.”

2 Responses
Nkunda abanywi b’inzoga kuko buri cupa banyoye ribarirwa umusoro_ Museveni
Nubwo amadini menshi yigisha ko kunywa INZOGA ari icyaha,siko Ijambo ryayo rivuga.Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Soma muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko bamwe bavuga.Vino yose ibamo Alcool.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.