Abantu batatu barishwe abandi barakomereka mu gitero cyagabwe kuri uyu wa Mbere, itariki 5 Ukwakira n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye mu Mujyi wa Mamove, nko mu birometero 20 mu burengerazuba bw’Umujyi wa Oicha.
Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, abapfuye batatu ni abahinzi bari bari kujya mu mirima yabo ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Uyu mugabo wakomeretse ari mu bitaro bikuru bya Oicha, aho ari kwivuriza.
Yongeyeho ko kugeza ubu nta kintu gisobanutse neza ku bijyanye n’iimyirondoro y’abo bagabye igitero, ariko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko hakekwa ko ari umutwe wa Mai-Mai waturutse i Mambau mu majyaruguru ya Mamove, wagabye igitero ku birindiro bya FARDC.
Ku ruhande rwayo, sosiyete sivile ivuga ko ari inyeshyamba z’Abagande za ADF zari zishyigikiwe na Mai-Mai nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Kubera iki kibazo, abaturage batangiye kongera guhunga agace ka Mamove bagana muri Oicha cyangwa mu turere duhana imbibi n’intara ya Ituri.
Iki gitero cyabaye nyuma y’iminsi mike habaye ikindi gitero cyahitanye abasivili barindwi abandi bagakomereka mu cyumweru gishize.
Sosiyete sivile rero ikaba isaba abayobozi ba gisirikare gukomeza kwitondera ingendo z’abantu bitwaje imbunda mu burengerazuba bw’umuhanda numero 4, ndetse igasaba ko hakongerwa umubare w’abasirikare n’abapolisi bo kurinda abaturage muri iki gice.


