Umunyarwandakazi Umuhire Eliane yashyizwe mu bagize akanama nkempurampaka mu irushanwa rya filime rya “Chicago International Film Festival”.
Chicago Interanational Film Festival ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri uyu mwaka rizaba riba ku nshuro ya 56.
Iri serukiramuco rizaba guhera tariki ya 14 Ukwakira kugera tariki 25 Ukwakira 2020, aho hazerekanwa filime ziturutse ku migabane itandukanye.
Abategura Chicago International Film Festival batangaje abagize akanama nkempurampaka kazatanga amanota kuri filime ziri mu irushanwa maze hagarimo n’umunyarwandakazi Umuhire Eliane.
Umuhire Eliane ni umukinnyi wa filime wagiye yegukana ibihembo bitandukanye. Yatangiye gukina ikinamico akiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yigaga ibijyanye n’ibaruramari.
Nyuma yo kurangiza kwiga yinjiye mu itorero ry’ikinamico rya Mashirika ndetse na Ishyo Arts Centre aho yagaragaye mu mikono itandukanye mu Rwanda no mu mahanga.
Ibyo gukina filime yabitangiriye muri yitwa “Things of the Aimless Wanderer” ya Kivu Ruhorahoza yerekanywe bwa mbere mu iserukiramuco rikomeye rya Sundance Film Festival muri Amerika.
Yakinnye kandi muri filime ya Clementine Dusabejambo yitwa “Behind the World”. Filime yatumye amenyekana cyane ni iyitwa “Birds Are Singing in Kigali” aho akina ari umukinankuru mukuru.
Iyi filime yayobowe na Krzysztof Krauze na Joanna Kos-Krauze yatumye abona ibihembo mu maserukiramuco atandukanye nka Karlovy Vary International Film Festival, Chicago International Film Festival, Polish Film Festival, Let’s CEE International Film Festival, na Polish New York Film Festival.
Umuhire azagaragara muri filime yo muri Hollywood yitwa “Tress of Peace” ya Allanna Brown izasohoka mu minsi iri imbere.



