Ese ni iki cyakubwira ko ibyo wahanuriwe ari ukuri?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ubuhanuzi bukomeje gufata indi ntera haba mu Rwanda no mu bindi bihugu ninako hakomeje kwaduka ibihuha n’abahanuzi b’ibibinyoma, ariko hari inzira nyayo uwahanuriwe ashobora kunyuramo akagenzura niba ibyo yahanuriwe ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.
biblical-prophecy
Si byiza ko umuhanuzi aguhanurira ngo upinge ubwo buhanuzi byihuse ahubwo ukwiye kubanza ukabugenzuza Bibiliya kuko ivuga ko ubuhanuzi butavangiye ari Ijambo ry’Imana.
Impano y’ubuhanuzi ni inzira iganisha ku iterambere riganisha ku gakiza, gusa ikibazo ni uko bamwe muri iyi minsi bitwaza iyo mpano bagashaka kurya imitsi rubanda batarasobanukirwa n’icyo Ijambo ry’Imana ribivugaho.
Ntabwo gupinga ubuhanuzi ari ingeso ikwiriye umukristo kuko no kuza kwa Yesu kwabanjirijwe n’ubuhanuzi,ibi bikaba ari kimwe mu byatumye abantu bahamya ko Mensiya ari umucunguzi.
Niba uhanuriwe ikintu runaka gerageza ugirane ubusabane n’Imana iguhe ubwenge bwo gusobanukirwa n’Ijambo ryayo bityo ushingireho unonosora iby’ubwo buhanuzi kugirango hato utazajya uca imanza uvuga ko abahanuzi bose ari bamwe mu gihe uramutse uhuye n’abibinyoma bityo ubashe gusobanukirwa.
Pawulo yabwiye Timoteyo ati”Mwana wanjye Timoteyo ndakwihanangiriza nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe kugirango biduheshe kurwana intambara nziza “1Timoteyo1:18.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *