Mu gihe habura igihe kitageze ku kwezi ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu muri Cote d’Ivoire, intumwa z’Umuryango w’ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, CEDEAO, Afurika Yunze Ubumwe n’iz’Umuryango w’Abibumbye zashoje urugendo zari zimazemo iminsi muri iki gihugu aho zari zagiye kureba uko umwuka umeze mbere y’amatora, aho zagaragaje impungenge z’ibishobora kuba muri iki gihugu.
Izi ntumwa zivuga ko ikintu nyamukuru gihangayikishije ari urwikekwe cyangwa kutizera hagati y’abanyapolitiki bo muri Cote d’Ivoire nk’uko bigaragara mu itangazo ryasomwe na Gen. Francis Behanzin, Komiseri ushinzwe ibijyanye na politiki, amahoro n’Umutekano muri CEDEAO, iruhande rwe hari Intumwa Idasanzwe ya Loni, Mohamed Chambas.
Ubwo zashyiraga ahagaragara ibyo zagezeho, izi ntumwa zifuje kubanza kwibutsa gahunda yari yazijyanye I Abidjan, harimo kubonana na Perezida Alassane Ouattara n’abandi bagize guverinoma na Perezida wa komisiyo y’amatora yigenga, ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, sosiyete sivile n’amashyirahamwe y’urubyiruko n’abagore.
Nubwo izi ntumwa zishima uko abanyapolitiki bifuza guteza imbere amatora yizewe, anyuze mu mucyo kandi mu mwuka mwiza, ku rundi ruhande ziravuga ko nta cyizere kigaragara hagati y’aba banyapolitiki na none.
Komisiyo yigenga y’amatora (CEI) ikaba ikomeje kwibasirwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bifuza ko ikorwamo amavugurura nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Nk’urugero, umukandida Pascal Affi N’Guessan w’ishyaka FPI we arifuza ko aya matora yakwegezwa inyuma.
Intumwa kandi ziranenga ubugizi bwa nabi bukomeje kugaragara muri ibi byumweru bya nyuma bishyira ku matora n’imbwirwaruhame zibiba urwango rushingiye ku moko.
Zasabye ko hashyirwa imbere inzira y’ibiganiro ndetse zisaba abayobozi kuzarinda amatora n’abakandida mu rwego rwo kwirinda ko igihugu cyakongera kujya mu icuraburindi nyuma y’amatora yo kuwa 31 Ukwakira.


