Nyuma y’ aho Perezida Pierre Nkurunziza yanga kwitabira inama y’ Abaperezida bagize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC), Domitien Ndayizeye wahoze ayobora u Burundi asanga bitazagwa Abarundi amahoro.
Mu ijambo rye, Senateri Ndayizeye yagize ati:’ Nta biganiro by’ ukuri bishobora kubaho mu Burundi mu gihe impande zombi zitazahura cyane Perezida w’ igihugu atabyifuza ”.
Ibi byose bibaye mu gihe Umuryango EAC watoreye Benjamin Mkapa umwanya wo kuba umuhuza mu bibazo bya politiki byugarije u Burundi kuva muri Mata 2015.
N’ ubwo bimeze bityo, Benjamin Mukapa yatanze gahunda azakurikiza mu gikorwa cyo guhuza abanyapolitiki b’ Abarundi batavuga rumwe na Leta ndetse n’ uruhande rwa Leta ya Pierre Nkurunziza.
Mukapa yahise atangaza ko intego nyamukuru yihaye ari iyo gufasha u Burundi gukemura ibibazo bibwugarije byanatumye hapfa abantu benshi n’ abandi bagahunga.
Gusa muri iyi nama ya 17 ya EAC , hari hateganyijwe ibiganiro ku kibazo cy’ u Burundi no kugishakira umuti mu maguru mashya ariko kutagaragara kwa Perezida Nkurunziza ni ikimenyetso cy’ ubushake bucye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


