Inama iri kubera mu Rwanda yateguwe na Africa by Radio ngo izasiga hari byinshi bihindutse mu itangazamakuru rikorera mu Rwanda cyane mu bakora ibijyanye n’iyobokamana.

Inama yatangiye Tariki ya 12 i Kigali ku Gisozi muri Dove Hotel aho harimo n’amahugurwa azamara iminsi 6, biteganyijwe ko azarangira kuwa 6 tariki ya 17 Nzeli 2016, aho yitezweho impinduka kubayitabiriye .

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, Bishop Sibomana Jean yavuze ko iyi nama ihuje abantu baturutse ku migabane itandukanye igizwe n’ibihugu 16, hagamijwe gutanga amahugurwa ajyanye n’uburyo ivugabutumwa ryakorerwa mu itangazamakuru n’uburyo bwo kumenya uko itangazamakuru rifasha mu kogeza ubutumwa bwiza.

Yavuze ko muri aya mahugurwa nta munyamakuru n’umwe uhejwe mu kuba yamenya uburyo yakora ivugabutumwa mu buryo bunoze kandi biciye mu itangazamakuru, kandi akaba avuga ko iki gihe kikoranabuhanga rikataje ndetse rikaba rikurikirwa n’urubyiruko rwinshi itorero naryo rikaba rigomba gukora mu buryo bushoboka bwatuma bahura n’abantu bingeri zose cyane cyane urubyiruko rurikoresha aho nabo bagomba gukoresha itangazamakuru ryandika, iry’amajwi n’amashusho.

Umuyobozi wa Africa by Radio, Jean Erk Nyman yavuze ko intego yabo ariko ivugabutumwa ryiyongera kandi rikagera kure hakoreshejwe itangazamakuru, kandi ibi bigomba gukorwa ku buryo hagaragara ubunyangamugayo n’ishyaka mu kugarura abazimiye.
Ati: “nta kundi bizagerwaho igihe tuzaba duhuje tukaba umwe, kandi itangazamakuru si ryo gusa ahubwo rijyanye n’ikirimo kuko riba rigomba guhindura ubuzima w’abantu benshi.”
Yakomeje avuga ko ikoranabuhanga usanga rikoreshwa n’urubyiruko ko niyo urebye usanga abantu benshi b’urubyiruko badashobora gukurikira Pastor igihe ari kwigisha mu rusengero ariko iyo bumva Radio cyangwa bagasoma bishobora gutuma hari ubutumwa bumwe na bumwe bakira kandi buhindura.

Mu ijambo rye, Gerad Mbanda waje uhagarariye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wari umushyitsi mukuru ari nawe wafunguye ayi nama yavuze ko ari byiza kwakira abantu nk’aba baturutse mu bihugu bigera kuri 16 baje kwitabira inama ya Africa by Radio.
Ati: “nibwo bwa mbere inama nk’iyi ibereye mu Rwanda, ni umugisha ku gihugu cyacu kandi ni byiza ko itangazamakuru rihabwa amahugurwa kandi kuba rifasha mu kogeza ivugabutumwa ni ibintu bikwiye gushyigikirwa”.
Gerard Mbada yakomeje avuga ko ku isi, ubu hirya no hino hari ibibazo by’ intambara n’ibindi bitandukanye kandi kuba itangazamakuru rifasha kubaka ibintu bizahinduka cyane ko aya mahugurwa azafasha gushyira hamwe ibitangazamakuru ndetse bagakuramo ibitekerezo bibabafasha kugira icyerekezo kiza.
Ati: I torero rikora ibyiza bigera ku baturage kandi Leta ifatanya n’amatorero mu kubibagezaho, ariko cyane cyane turifuza ko hakwitabwaho urubyiruko kuko ubu itangazamakuru rinyuze mu ikoranabuhanga niryo urubyiruko ruri kwitabira, bikwiye ko amatorero nayo akwiye kwita kuri ibyo” .

Iyo binyuze mu itangazamukuru byihuta kugera kuri benshi,aha yanavuze ko bazafasha ibishoboka byose itorero rya ADEPR rigire Radio yaryo na Television ngo kuko bizabafasha kugeza ubutumwa bukiza kure hashoboka.
Uyu muyobozi kandi yasabye abayobozi b’itorero n’abayoboke baryo kujya bakoresha itangazamakuru ariko cyane bagomba kujya birinda kuzana ibivuga nabi itorero ahubwo bakwiye kujya bibanda kubikiza imitima y’abantu babo ngo kuko ibyo bapfa banabirangiza bitanasohotse.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â


