Kuki Perezida Habyarimana yangaga ko u Rwanda rugira televiziyo?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu mwaka w’ i 1988, u Rwanda rwizihizaga isabukuru ya 25 rwari rumaze rubonye ubwigenge rwari igihugu cyo nyine ku Isi kitagira Televiziyo ariko ibyo ntacyo byari bibwiye abaruyoboraga.
Mu kiganiro Perezida Maj. Gen Habyarimana Juvenal yagiranye n’ abanyamakuru b’ Abasuwisi ubwo bamubazaga impamvu igihugu cye kitagira televiziyo,
Yagize Ati:” Turakennye cyane niyo tutagira Televiziyo kimwe n’ abandi, ariko rero ntidukeneye Televiziyo izatuma abaturage bacu birirwa bicaye bareba amafilimi nta kindi gikorwa kibateza imbere bahugiyeho”.
N’ ubwo muri iyo myaka ibarurishamibare ryerekenaga ko 95% y’ Abanyarwanda ari abahinzi, ku ruhande rumwe inyigo zakozwe zagaragazaga ko hari imirima 1000 y’ ikawa ariko nta mashini cyangwa se uruganda rufatika ruboneka.
Ibyo rero byari nk’ ikinamico kuko umwaka w’ i 1988 wari wiswe umwaka wo guteza imbere umuhinzi n’ umworozi.
Kuki Habyarimana atashakaga Televiziyo?
Kimwe n’ abandi banyagitugu, Habyarimana ntiyifuzaga ko Abanyarwanda bamenya ibikorerwa mu mahanga kugira ngo akomeze abaragire nk’ intama.
Mu mateka ya Televiziyo n’ igitangazamakuru cyagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ abatuye Isi kuko iyo umuntu yabashaga kumenya ibibera hanze byaramworoheraga kureba kure no kujyanaga n’ ibihe.
Abanyarwanda bumvishwaga ko babanye neza n’ amahanga
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 25 y’ ubwigenge, Perezida Dennis Sassou N’ guesso, Mobutu, Kenneth Kaounda , Yoweri Kaguta Museveni n’ abandi bayobozi baje kwereka u Rwanda ko babanye neza ariko ntihashize imyaka 2 igihugu kiraterwa.
Aba baperezida babaga bashagaye Habyarimana, kandi bo bamenya ibibera mu Rwanda ariko we atajya amenya ibibera iwabo dore ko bari bafite za televiziyo, ubwo hariho inkundura y’amashyaka ahagana mu 1993 nibwo televiziyo yashyizweho mu Rwanda.
N’ ubwo abanyagihugu bagiye bizezwa ibitangaza ntibyabuza abajijutse kubona ko kibangamiwe n’ ibibazo by’ ingutu birimo kugira impunzi nyinshi hanze, ivangura ry’ amoko, ubucucuke bw’ abantu, ibikorwa remezo bitagezeho , abaganga badahagije n’ ibindi.
Gusa uko bimeze kose Perezida Habyarimana yari azi neza ko kugeza mu myaka ya za 2000 u Rwanda ruzaba rufite abaturage basaga miliyoni 12 ariko nta mpungege byari bimuteye kuko yatangaje ko kugira abana benshi ari ukugira imbaraga atirengagije ko abantu bari abakwiriye kwiyongerana n’ umusruro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *