Kuri uyu wa kabari nibwo Arsenal yakoze amateka ubwo yanganyaga n’ikipe ya Paris Saint Germain bwa mbere muri UEFA Champions League kuva Wenger yatangira kuyitoza akaba ari nabwo aya makipe yari ahuye.

Ibi byashimishije abafana ku buryo bukomeye nyuma y’uko uyu mukino wagiye kuba abafana bamaze kwishyiramo ko Arsenal igiye gutsindwa n’ikipe ifite amateka mu Bufaransa.
Imikino y’irushanwa rya Uefa Champions League rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi mu mwaka w’imikino 2016/17, yaraye itangiye mu matsinda, aho habaye iyo kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda D.
Mu itsinda A; Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yari yakiriye Arsenal, maze ku isegonda rya 42 gusa, iyitsinda igitego cya Edinson Cavani mu gihe Arsenal byayisabye gutegereza umunota wa 77 ngo yishyurirwe na Alexis Sanchez ibintu byashimishije abafana bagatangira kuvuga imyato abakinnyi n’umutoza.
PSG yakabaye yatsinze umukino ariko yananiwe kubyaza umusaruro uburyo bwinshi yagiye ibona muri uyu mukino, aho amakipe yombi yasoje ari abakinnyi 10, ni nyuma yaho Olivier Giroud wa Arsenal ahawe umutuku, kimwe na Marco Verratti, bombi umukino ugiye kurangira.
Gusa ku rundi ruhande Arsenal nayo yagiye ihusha uburyo bwari bwabazwe ariko amahirwe ntiyabakundira gusa ugereranyije n’uburyo bwa PSG usanga yakabaye yatsinzwe ku buryo bugaragara ariko umunyezamu wa Arsenal arahagoboka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


