Ku rugo rwa Petero Karaveri Mbonimpa, umukuru w’ ishyirahamwe APRODH, ruherereye i Bujumbura hatewe gerenade mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeli 2016, ikomeretsa umugore wahiciraga akanyota.
Iyo gerenade yatewe mu masaha ya saa mbiri z’ijoro, ikaba yakomerekeje uwo mugore ubwo yari mu kabari kari hafi y’urwo rugo ruri muri karitiye ya Carama, zone Kinama, komine Ntahangwa, mu gisagara cya Bujumbura.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Pierre Nkurikiye yatangaje ko iyo gerenade yakomerekeje umugore wa Colonel Habarugira Jean Luc wanywera aho.
Uyu mugore wakomeretse akaba yari kumwe n’uwo mugabo we usanzwe ari umusirikare mu gisirikare cy’u Burundi.
Mu gihe Col.Jean Luc Habarugira yari agiye kuriha ibyo banyoye (Facture), nibwo iyo gerenade yahatewe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/bwiza.com


