Maj.Dr Rugomwa yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rw’i Nyamirambo rwakatiye Maj.Dr Rugomwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma yo gukurikiranwaho kwica Mbarushimana Theogene abanje kumukubita kumugira intere. Kuri uyu wa kabiri taliki 13 Nzeri 2016, Nibwo Maj. Rugomwa Aimable yagejejwe imbere y’urukiko akurikiranyweho urwo rupfu rw’uwo mwana, nyuma urukiko rwanzura ko imyanzuro y’urubanza ari kuri uyu wa Gatatu. Umwanzuru […]
Inzozi za Trey Songz zigiye gukabirizwa muri Kenya
Icyamamare mu muziki ukunzwe haba ku mugabane wa Afurika by’umwihariko muri Amerika, agiye gukabya inzozi ze zo kuza muri Afrika by’umwihariko muri Kenya nyuma y’igihe kinini atekereza kuhaza ariko ntibimuhire. Uyu muhanzi biteganyijwe ko azagera muri iki gihugu muri uku kwezi, nyuma yo gutumirwa na sosiyete y’ikinyobwa cya Coka Cola gusa igikorwa nyirizina kikazaba mu […]
Abaturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro bagiye guhabwa inyungu iyakomokaho
Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuwa 13 Nzeri yemeje ko abaturage batuye mu bice bicukurwamo amabuye y’agaciro bazajya bagenerwa kuri amwe mu mafaranga yinjijwe n’ibirombe by’amabuye y’agaciro agafasha mu bikorwa by’iterambere bigamije guhindura ubuzima bw’abahaturiye. Amafaranga angana na 10 % y’imisoro ku mabuye y’agaciro azajya ashyirwa mu kigega giteza imbere imishinga y’inzego z’ibanze (LODA) kugira ngo […]
Buri muturage wese agomba kugira ubwizigamire bw’igihe kirekire-Min Gatete
Mu kurushaho guteza imbere imibereho y’abaturage, leta igiye gutangiza uburyo buzafasha buri wese gutanga amafaranga y’ubwiteganyirize hatitawe ku kazi akora; kandi ubu buryo bukaza bubyarira inyungu abatanze ubwo bwizigame bijyanye n’ingano y’amafaranga batanze. Ubusanzwe abatangaga amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru mu kigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi cya RSSB banganaga na 10% kandi bigakorwa n’abafite akazi gahoraho, ariko gahunda nshya […]
Dore ibinyoma 5 bikunda kwiganza ku bakundana
Kwinjira mu rukundo ni icyemezo buri muntu wese yihitiramo aho aba yiteguye guhangana n’ingaruka zivamo cyangwa kuryoherwa narwo igihe cyose bimuhiriye. Mu bushakashatsi bwagaragajwe n’abahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bavuga ko mu rukundo hakunze kugaragaramo ibinyoma bitandukanye kuri buri ruhande mu rwego rwo kwigarurira umutima w’umukunzi. 1.Sinigeze nkuca inyuma Iki ni ikinyoma gikunzwe kugaragara […]
Imbonerakure zifite impungege z'uko Perezida Nkurunziza ashobora kuraswa
Imbonerakure nk’urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rushinjwa kwirirwa ruhanganye n’abarwanya Leta ya Nkurunziza, kuri ubu batangaza ko igihugu kinjiriwe n’abandi bantu ngo bashobora kubaca mu rihumye bakaba bakwica perezida Nkurunziza. Umwe mu Mbonerakure yagize ati: “ yohereje abandi bantu ngo barase perezida wacu, mugabo arebe neza hari igihe atahirwa, yohereje abantu bashyika 40 […]
Kamonyi: Abaturage barashinja abapolisi kubakubita iz'akabwana
Ubwo abaturage batuye mu murenge wa Mugina akarere ka Kamonyi bishyuzaga amafaranga bakoreye mu mushinga wo gutunganya igishanga cya Nyabarongo, bamwe bakubiswe nk’izakabwana, bakaba bavuga ko inkoni bakubiswe ari abapolisi yazibakubise. Ubwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeli 2016, abaturage babuzaga imodoka ebyiri kugenda, batambitse amabuye mu muhanda, bazihagaritse bishyuza […]
Uburusiya bwasobanuye icyateye umugezi guhinduka nk’amaraso
Mu cyumweru gishize nibwo inkuru zacicikanye mu binyamakuru bitandukanye byo ku isi ko umugezi wo mu Burusiya wahindutse amaraso, bamwe bavuga ko ari ibitangaza by’Imana, ko wahindutse amaraso, gusa Leta y’u Burusiya yasobanuye impamvu. Norilsk Nickel, ishyirahamwe rya mbere ku isi ritunganya ibikoresho bikozwe mu butare bwa nickel, ryemeye ko ryagize uruhare mu gutuma uyu […]
Ese amapfa ni yo yaba ari nyirabayazana yo kuzamuka kw’ibiciro ku gipimo cya 6,4%?
Mu kwezi kwa Kanama ibiciro byazamutseho 6,4% mu Rwanda uyu mwaka ugererenyije na Kanama 2015 nk’uko ikigo cy’ibarurishamibare cyabigaragaje, hakaba hakwibazwa niba nyirabayazana ari izuba ryacanye cyane cyangwa niba ari imikorere yabaye mike. Muri rusange, bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka mu kwezi kwa Kanama 2016, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 12.0%, ibiciro by’inzu, amazi, […]
Burundi: Umugore wa Col. Jean Luc Habarugira yatewe gerenade
Ku rugo rwa Petero Karaveri Mbonimpa, umukuru w’ ishyirahamwe APRODH, ruherereye i Bujumbura hatewe gerenade mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeli 2016, ikomeretsa umugore wahiciraga akanyota. Iyo gerenade yatewe mu masaha ya saa mbiri z’ijoro, ikaba yakomerekeje uwo mugore ubwo yari mu kabari kari hafi y’urwo rugo ruri muri karitiye […]
Nyamagabe: Bane bafungiye kunyereza umutungo wa rubanda muri gahunda ya Girinka
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe ifunze abayobozi b’inzego z’ibanze bane bo mu mirenge ya Mbazi na Kibirizi kubera gucyekwaho kunyereza inka zo muri gahunda ya Gir’inka zagenewe imiryango itishoboye. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) AndrĂ© Hakizimana yavuze ko abo bayobozi bafashwe nyuma y’iperereza ryimbitse kuri […]
Kunganya na PSG muri Champions League bishobora gutuma Wenger agarurirwa ikizere
Kuri uyu wa kabari nibwo Arsenal yakoze amateka ubwo yanganyaga n’ikipe ya Paris Saint Germain bwa mbere muri UEFA Champions League kuva Wenger yatangira kuyitoza akaba ari nabwo aya makipe yari ahuye. Ibi byashimishije abafana ku buryo bukomeye nyuma y’uko uyu mukino wagiye kuba abafana bamaze kwishyiramo ko Arsenal igiye gutsindwa n’ikipe ifite amateka mu […]
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village Urugwiro (ku wa 13/09/2016)
ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI IDASANZWE YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KUWA KABIRI TARIKI YA 13/09/2016 None kuwa Kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2016, Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 10 Kanama 2016. 2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho ingamba […]
Kuki Perezida Habyarimana yangaga ko u Rwanda rugira televiziyo?
Mu gihe mu mwaka w’ i 1988, u Rwanda rwizihizaga isabukuru ya 25 rwari rumaze rubonye ubwigenge rwari igihugu cyo nyine ku Isi kitagira Televiziyo ariko ibyo ntacyo byari bibwiye abaruyoboraga. Mu kiganiro Perezida Maj. Gen Habyarimana Juvenal yagiranye n’ abanyamakuru b’ Abasuwisi ubwo bamubazaga impamvu igihugu cye kitagira televiziyo, Yagize Ati:” Turakennye cyane niyo […]