Maj.Dr Rugomwa yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rw’i Nyamirambo rwakatiye Maj.Dr Rugomwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma yo gukurikiranwaho kwica Mbarushimana Theogene abanje kumukubita kumugira intere.
rugomwa
Kuri uyu wa kabiri taliki 13 Nzeri 2016, Nibwo Maj. Rugomwa Aimable yagejejwe imbere y’urukiko akurikiranyweho urwo rupfu rw’uwo mwana, nyuma urukiko rwanzura ko imyanzuro y’urubanza ari kuri uyu wa Gatatu.
Umwanzuru w’urukiko waje ushimangira ko Maj Dr Rugomwa agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma yo gusuzuma ko ashobora gusibanganya ibimenyetso cyangwa akabangamira iperereza.
Kwemera ko yakubise uyu mwana ndetse hakaba n’ abatangabuhamya babyeza,bikongera bigashimangirwa n’ibizamini bya muganga ko nyakwigendera yakubiswe, biri mu byashingiweho n’umucamanza avuga ko ari impamvu simusiga zituma Maj.Rugombwa akekwaho icyaha cy’ubwicanyi.
Nsanzimfura Mamerto bivugwa ko ari umuvandimwe wa Maj.Rugomwa nawe akaba yafatiwe umwanzuro n’urukiko ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma yo gukurikiranwaho ko nawe yaba yarafashije Maj. Rugomwa kwica nyakwigendera.
Umucamanza yagarutse ku ngingo y’140 mu mategeko ahana y’u Rwanda igaragaza icyaha cyo kwica umuntu ubishaka, yavuze ko icyo cyaha gikomeye gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo yemeza ko Maj Dr Rugomwa n’umuvandimwe we w’umucivile Nsanzimfura Mamerto bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze, rikazakurikirwa n’iburanisha mu mizi.
Ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda igira iti “ Kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi. Bihanishwa igifungo cya burundu.”
Maj.Dr Rugomwa Aimable akaba asanzwe ari umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwnda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *