Rutahizamu Kylian Mbappé ukinira PSG n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yavuze imyato kizigenza Cristiano Ronaldo, nyuma yo kugirana na we ibihe byiza mu ijoro ryakeye.
Aba bombi bari bahuriye mu mukino wa UEFA Nations League, Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yanganyijemo na Portugal 0-0.
Ni wo mukino wa mbere amakipe yombi yari ahuriyemo kuva muri 2016, ubwo Portugal yatsindiraga Ubufaransa igitego 1-0 kuri Stade de France, ikabutwara Igikombe cy’u Burayi.
Mbere y’uko igice cya kabiri cy’umukino w’u Bufaransa na Portugal gitangira mu ijoro ryakeye, Cristiano Ronaldo yegereye Kylian Mbappé baraganira, bombi banyuzamo bakubita agatwenge ubona ko bizihiwe.
Ikiganiro cya bariya bakinnyi bombi bari mu bayoboye Isi mu mupira w’amaguru, cyabyukije imbamutima y’abakunzi ba ruhago hirya no hino ku Isi, bagitangaho ibitekerezo bitandukanye cyane ku rubuga rwa Twitter.
Mu busanzwe Kylian Mbappé w’imyaka 21 y’amavuko, afata Cristiano Ronaldo ufite 35 nk’icyitegererezo cye mu mupira w’amaguru.
Uyu Mufaransa yakunze kubigaragaza kuva mu bwana bwe, mbere yo kubyerura mu myaka itatu ishize ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Marça cyandikirwa i Madrid muri Espagne.
Byari nyuma y’umukino wa UEFA Champions League PSG yari yasuyemo Real Madrid Cristiano Ronaldo yakiniraga icyo gihe, i Santiago Bernabéu.
Yagize ati: “Ni intwari yo kuva mu bwana bwanjye, kandi byari byiza cyane ubwo nahuraga na we igihe nasuraga Valdebebas. Namufanaga nkiri muto, ariko ibyo byararangiye. Ubu njya i Bernabéu ngamije gukina no gutsinda.”
Yunzemo ati: “Nk’umuntu watwaye Balloon d’Or eshanu, hari byinshi wamwigiraho. Ni umukinnyi w’igihangange, ariko na hano (muri PSG) ndabafite. Neymar ari hano kandi ntekereza ko ari ku rwego rumwe na Cristiano Ronaldo. Nanigira kuri Ednson Cavani nk’umukinnyi utsinda ibitego.”
Kylian Mbappé yongeye gushimangira ko Cristiano Ronaldo ari icyitegererezo cye, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye nyuma yo guhura na we.
Mbappé yavuze ko Cristiano Ronaldo ari ‘Icyitegererezo, umwami ndetse n’umukinnyi w’ibihe byose (GOAT)’.
Kunganya 0-0 kwa Portugal n’u Bufaransa kwatumye amakipe yombi akomeza kunganya amanota arindwi, akaba ayoboye itsinda rya gatatu nyuma y’imikino itatu amaze gukina.




