Bujumbura: Uburenganzira bwa muntu bukomeje kubangamirwa-FDHI

Sangiza iyi nkuru

Abakurikiranira hafi politiki y’ u Burundi bavuga ko uko iminsi igenda yicuma ni nako uburenganzira bwa muntu bukomeza guhungabanywa bitewe n’ ihohoterwa ndetse n’ iyicarubuzo bikorerwa abanyapolitiki ndetse n’ abaturage batifuza ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza.
buja
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, FDHI utangaza ko kubona VISA kugira ngo winjire mu Burundi bisigaye bifata iminsi 15 mu gihe mbere mu minsi 3 gusa umuntu wujuje ibisabwa yahitaga ayibona.
Ibi byashimangiwe n’ Umuyobozi Mukuru wa FDHI , Florent Geel na mugenzi we Justine Duby uyobora gahunda zo muri Afurika nyuma yo kubona VISA babize akuya.
Aba bayobozi ba FDHI bashoboye kujya muri Uganda aho bamaze amasaha 72 baganira n’ impunzi zirenga 15 zemeza ko zahunze Pierre Nkurunziza bitewe no gufatwa nabi, gufungwa bahorwa ubwoko, n’ imitekerereze ya politiki n’ ibindi bijyanye no kubura uburenganzira.
Urunyurane rw’ ibi bikorwa by’ ubugome bukorerwa abaturage byatumye uyu muryango wongera kwanzura ko ubutegetsi bwa Nkurunziza burushijeho kurangwa n’ igitugu kugira ngo buzahore ku ngoma.
Si ibyo gusa , kuko n’ abantu batanga ubuhamya bw’ ibintu bibi bikomeje kuranga Leta y’ u Burundi bashobora kumererwa nabi igihe cyose bamenyekanye.
Muri Gashyantare hari abaturage 4 bahunze igihugu bitewe ni uko bagiranye ibiganiro na Loni bavuga uburyo inzego z’ iperereza za Leta zikomeje guhohotera inzirakarengane.
Abakozi b’ inzego z’ iperereza n’ ubutasi ndetse n’ Imbonerakure zambaye imyambaro ya sivile nibo bakomeje amarondo mu Mujyi wa Bujumbura.
Ibikorwa by’ aya marondo bigaragara cyane ahantu hakunze guhurira abantu benshi ngo mu bigo by’ amashuli, amahoteli, mu masengero, amasoko ndetse bakanasoma ubutumwa butandukanye buca ku mbuga nkoranyambaga kugira hatagira amakuru abacika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *