Gicumbi: Ubuyobozi bwiyemeje gukemura ibibazo by’abaturage bubasanze aho batuye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nzeli 2016, mu murenge wa Rushaki ubwo abayobozi b’akarere ka Gicumbi basuraga abaturage baho, babatangarije ko biyemeje kuzajya bujya kubakemurira ibibazo bubasanze mu ngo.
Umuyohozi w’akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal kimwe na vice mayor ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhizi Jules Aimable hamwe n’abandi bayobozi, bagiye bagaruka kuri iyi ngingo y’ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage.
Aba bayobozi kandi ni nako bari baje muri uyu murenge mu rwego rwo kumurikira abaturage umwanya wa kabiri begukanye mu mihigo y’uturere tugize u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere yagize ati'”mu mihigo y’uturere twabaye aba kabiri, niyo mpanvu tugomba kujya twegera abaturage kugira ngo tubegereze ubuyobozi maze tuzabashe kuba aba mbere ubutaha, erega umwanya wa mbere uraryoha kandi utuma twiyunvamo ko turi ikitegererezo ku tundi turere, gusa n’umwanya wa kabiri si mubi”.
Yakomeje avuga kandi ko baje gukemura ibibazo by’abaturage byari byarabaye ingorabahizi,bene byo bagahora basirasira ku karere, aha uyu muyobozi w’akarere yakomoje ku rubanza yacyemuye rw’uwitwa Nzigererayo Kibeti yaburanagamo na mukase, mukase amushinja kurya imitungo irimo amashyamba,…
Mudaheranwa yakomeje abazwa ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muri uyu murenge maze asubiza ko muri uyu mwaka w’imihigo uzarangira iki kibazo gikemutse muri uyu murenge.
Gusa yaje kwanga gutangaza ukwezi byibuze abona hazaba habonewe umuriro dore ko biri mu bikomeje kudindiza iterambere ry’abaturage.
Ubuyobozi bukaba bwasuye abaturage, hanatangizwa ukwezi kw’imiyoborere, aho insanganyamatsiko igira iti: “ imiyoborere ishingiye ku muturage, inkingi y’iterambere rirambye ”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Anicet Rutembesa Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *