Itsinda ry’abahanzi bo muri Kenya rya Sauti Sol, mu masaa moya y’uyu wa 14 Ukwakira 2020 ryashyize ku rubuga rwa Twitter isengesho ryerekeye ku Rwanda, riteza impaka.
Iri sengesho rigira riti: “Mana yo mu Ijuru, turabona ibyo ukorera mu Rwanda.” Ntacyo itsinda rya Sauti Sol ryigeze rirenza kuri iri sengesho, bikaba byatumye bamwe batangira gukeka ibyo ryashatse gusonanura, ari nabyo byazamuye impaka.
Ibitekerezo byakurikiye isengesho rya Sauti Sol birenga 221, abarikunze (likes) barenga 8600. Ingingo zagiye zigarukwaho kenshi ni ubwiza bw’u Rwanda amahanga akunze kuvuga, ndetse n’icyemezo leta y’u Rwanda iherutse gufata cyemera ihingwa ry’urumogi ku mpamvu zirimo guteza imbere ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi.
Gusa ku bijyanye n’ubwiza bw’u Rwanda, hari Abanyakenya batishimiye iri sengesho, bibaza ukuntu iri tsinda ryataka ubwiza bw’ikindi gihugu. Ni ho uwitwa Wamalwa Denis yagize ati: “Nshuti yanjye, nabaye mu Rwanda kenshi, mu mijyi 6 yose ya kabiri..Kenya iri imbere y’u Rwanda inshuro 1000.”
Uwitwa Oddy Mahoro yabajije Sauti Sol ati: “Mbega mushobora kubona mu Rwanda mu gihe muri muri Kenya?”
Ndukhu Baraza na we bigaragara ko atishimiye ubutumwa bwa Sauti Sol, yagize ati: “Umujyi uteye imbere mu Rwanda ni Umurwa Mukuru. Gerageza ugere mu mijyi iwegereye. Ndacyashimangira ko Kenya iri imbere y’u Rwanda mu iterambere.”
Icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri mu Rwanda yateranye tariki ya 12 Ukwakira 2020, ikemeza ihingwa ry’urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi, nacyo hari abagitereyeho ijisho, bigaragara ko ari na benshi.
Uwiyise Channel Yakele mu butumwa bwe bigaragara ko bwakunzwe, yagize ati: “U Rwanda rugiye guhinga urumogi rw’ubuvuzi [kugira ngo rujye rurwohereza mu mahanga]… byiza dushobora kurugura.”
Uwiyise Monarch Richard yagize ati: “Imana ibikore no muri Kenya, ariko ubu ngubu itegeko ribyemerere Abanyakenya bose. Nta murima [warwo] urinzwe n’abasirikare.”
Indi mpamvu yatuma Sauti Sol isenga iri sengesho [n’ubwo itavuzweho] ishobora igabanyuka ry’imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, aho abakikirwaye bamanutse bakagera kuri 509, mu banduye bose 4940.
Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yo kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020, igaragaza ko abamaze kwandura iki cyorezo iwabo ari 42,541, abishwe nacyo ari 797, mu gihe abakize bose 31,428. Ku munsi umwe, abanduye ni 604, abapfuye ni 10.
Kenya izahajwe na Covid-19
Sauti Sol igizwe n’abahanzi bane: Delvin Mudigi (avuza ingoma), Bien-Aimé Baraza (ni umuririmby), Willis Augustin Chimano (avuza Saxophone) na Polycarp Otieno ucuranga gitari (guitar).
Ikizwi ni uko itsinda Sauti Sol rikunda u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu nk’uko babigaragarije mu ndirimbo ‘Nerea’, yumvikanamo Perezida Kagame nk’umwe mu bayobozi b’icyitegererezo.
Ku nshuro zose Sauti Sol yakoreye ibitaramo mu Rwanda, ntiyahwemye gushimangira ko ikunda iki gihugu, bitewe ahanini n’urukundo Abaturarwanda bayereka.
Nko mu gitaramo cyabereye i Kigali mu Gushyingo 2018, umuririmbyi Bien-Aimé Baraza yagize ati: “Buri gihe iyo tuje i Kigali, twerekwa urukundo. Tubona u Rwanda rusukuye, ari rwiza kandi rubungabunga ibidukikije. Ndabasaba ko mufasha u Rwanda kuguma aho ruri, ni icyitegererezo muri Afurika.”



2 Responses
Isengesho rya Sauti Sol ku Rwanda ryateje impaka
Icyo navuga gusa nuko nkuko ijambo ryayo rivuga,ntabwo Imana yumva amasengesho yose.Urugero,ntabwo Imana yumva abajura,abasambanyi,abakora amanyanga,etc…Abandi Imana itumva ni abasenga mu buryo itemera,budahuye nuko bible ivuga kandi nibo benshi.
Isengesho rya Sauti Sol ku Rwanda ryateje impaka
Icyo navuga gusa nuko nkuko ijambo ryayo rivuga,ntabwo Imana yumva amasengesho yose.Urugero,ntabwo Imana yumva abajura,abasambanyi,abakora amanyanga,etc…Abandi Imana itumva ni abasenga mu buryo itemera,budahuye nuko bible ivuga kandi nibo benshi.