Perezida w’ishyaka UNC (Union pour la nation congolaise), Vital Kamerhe yatangaje ko bakwiye gukora ibishoboka byose Perezida Joseph Kabila agahabwa umwanya wo kuva ku butegetsi nta maraso n’amwe amenetse.

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari ibiganiro bihuza abayobozi b’amashyaka n’izindi nzego mu gihugu, bagamije gushaka igihe amatora ashobora kubera, nyuma y’uko Komisiyo y’amatora itangarije ko uyu mwaka ititeguye neza ku buryo amatora ya Perezida yagenda neza.
Itegekonshinga iteganya ko manda ya kabiri ya Perezida Joeseph Kabila yagombaga kurangira tariki 19 Nzeli uyu mwaka.
Vital Kamerhe witabiriye ibiganiro bitegura amatora yavuze ko bazakora ibishoboka byose Kabila agahabwa umwanya wo kuva ku butegetsi neza nk’ uko yabitangarije Jeunafrique,
Kamerhe yagize ati “Nelson Mandela akiva mu buroko yahisemo ibiganiro aho guhana.Ndifuza ko Kabila ahabwa umwanya wo kuva ku butegetsi nta sasu rivuze. Mu myaka 15 cyangwa 20 iri imbere, muri Congo tuzabe dufite abaperezida batatu cyangwa bane bakiriho.”
Akomeza kandi ashyira ikosa ryo kudategurira amatora igihe ku bayobozi, bananiwe gukora ibyo bari bashinzwe gukora.
Ibiganiro kandi biri kuba bigamije gushaka uburyo igihugu kizaba kiyobowe muri icyo gihe cy’inzibacyuho, ubwo hazaba hari gutegurwa amatora.
Nka Etienne Tshisekedi na Moise Katumbi batavuga rumwe na Leta ya Joseph Kabila banze kwitabira ibi biganiro kuko basaba ko Leta ibanza gufungura imfungwa za politiki.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


