Ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2005, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize mu myanya abasenateri bashya barimo Me Evode Uwizeyimana.
Abasenateri bashya bashyizwe mu myanya basimbuye abasoje manda yabo mu bashyirwaho n’umukuru w’igihugu.
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Me Evode Uwizeyimana wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kurengera itegeko nshinga n’andi mategeko yari yasezeye muri Guverinoma, nyuma y’uko hari hamenyekanye inkuru yo guhohotera umugore ushinzwe umutekano ku nyubako ya Grand Pension Plaza rwa gati mu mujyi wa Kigali.
Me Uwizeyimana yeguye nyuma yo gusaba imbabazi uwo yari yahohoteye ndetse n’urwego rwa ISCO rushinzwe umutekano yakoreraga.
Ku wa 16 Gashyantare ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangizaga umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu, yavuze ko amakosa yatumye Me Evode Uwizeyimana yegura atari ubwa mbere yari ayakoze.
Ati “Evode aragiye mu ruhame, asanze abantu b’umutekano bari mu kazi, aparika imodoka ye ahantu hatemewe, aho bagenzurira abinjira mu nyubako we ahisemo kunyura ku ruhande.”
Perezida Kagame yavuze ko umwana w’umukobwa wari mu kazi yamwegereye, aramubwira ngo unyuze ahatariho “undi akubita umwana w’umukobwa agwa hasi, nicyo gisubizo yahaye umwana w’umukobwa.”
Perezida Kagame yunzemo ati: “niko asanzwe abigenza, mwaramubonye muraceceka.”
Me Evode Uwizeyimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere, amwizeza gukorana umurava imirimo mishya yamuhaye.
Yagize ati: “Nyuma yo gushyirwa muri Sena, amahirwe akomeye mu buzima bwanjye, ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Paul Kagame wongeye kungirira icyizere. Nyakubahwa, nuzuye imbaraga nyinshi, umurava n’ishema kandi niyemeje gukorera Igihugu cyacu mu buyobozi bwanyu bukomeye.”
Uretse Me Evode, abandi bashyizwe muri Sena n’Umukuru w’Igihugu barimo Dr Dusingizemungu Jean Pierre wayoboraga Umuryango IBUKA, Umuhanga mu ndimi, Twahirwa André na Kanziza Epiphanie wahoze ayobora Umuryango w’abagore baharanira ubumwe (WOPU).



4 Responses
Perezida Kagame yagize Me Evode Uwizeyimana umusenateri
Bose baba barakoze,n’inararibonye,.Ivode ntiyabura akazi ari nubahinduye itegekonshinga ashyiramo b’inzibacyuho y’imyaka 7 ,ni umuhanga mumategeko.
Perezida Kagame yagize Me Evode Uwizeyimana umusenateri
Bose baba barakoze,n’inararibonye,.Ivode ntiyabura akazi ari nubahinduye itegekonshinga ashyiramo b’inzibacyuho y’imyaka 7 ,ni umuhanga mumategeko.
Perezida Kagame yagize Me Evode Uwizeyimana umusenateri
Nuko yeee!amajambo ashize ivuga,ibya politiki nicyo mbitinyira,ntamwanzi waburundu,ntanasomambike wa gature!
Perezida Kagame yagize Me Evode Uwizeyimana umusenateri
Nuko yeee!amajambo ashize ivuga,ibya politiki nicyo mbitinyira,ntamwanzi waburundu,ntanasomambike wa gature!