Abayobozi b’itorero rya ADEPR barasaba uwariwe wese wumva yasebya abayobozi b’itorero abeshya ko yabuze amakuru ko amarembo afunguye ko hari uburyo bwose wabonamo amakuru yose akenewe ku itorero n’abayobozi baryo.
Ikiganiro cyatambutse kuri Radio ya hano mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 15 Nzeli 2016 cyatumye itorero rya ADEPR ribwira abarisebya ko ukuri kuzatsinda kandi nabo baguca hejuru bakuzi , ibi kandi bije nyuma yaho abanyamakuru bagikoraga bashyize mu majwi umuvugizi w’Itorero rya ADEPR Bishop Sibomana Jean bamushinja kutitabira ubutumire bwabo ngo aze gusubiza ibibazo yabazwaga bigafatwa nk’agasuzuguro no kwanga gutanga amakuru.
Bishop Sibomana yatangarije bwiza.com ko nta muntu numwe yigeze yima amakuru . ati:”ibivugwa byose ni ibinyoma byo gushaka gurabika itorero gusa kuko kugeza ubu tutiyumvisha na rimwe uburyo umuntu ajya mu gitangazamakuru agarabikana. “
Niyo waba wabuze umuvugizi w’itorero wareba umuvugizi w’ungirije cyangwa ukareba ushinzwe itangazamakuru kandi dufite abantu benshi baguha amakuru uko uyifuza ,nikindi nuko itorero rifite biro rikoreramo Kimihurura kandi niyo tutariyo hari igihe tuba turi ku Gisozi ahari inyubako nshya zitorero ryacu (Dove Hotel) cyangwa twagiye mu mirimo itandukanya twahamagariwemo n’Imana ntanumwe rero wabura amakuru kuko natwe twubaha itangazamakuru kandi tunazi umurimo rikora.

Ubwo Bishop Sibomana ngo yari yagiye kwakira abashyitsi baturutse mu bihugu 16 bari bari mu mahugurwa ngo umunyamakuru yamuhamagaye amusaba kuza gutanga ikiganiro kuri Radio ,nawe yahise amusaba kuza ku biro cyangwa akamusanga ku Gisozi kuri Dove Hotel akamuha amakuru yose ashaka undi arabyanga .
Ngo kubw’imirimo yari afite yo kwakira abantu bavuye mu mu ku migabane itandukanye baje mu nama mpuzamahanga ya Africa by Radio Continental convention 2016 ,kandi ngo yagombaga gukurikirana ibyo byose nk’umuyobozi.
Ikindi kintu kitari kiza nuko umunyamakuru yashakaga guhanganisha ubuyobozi bw’Itorero n’abandi bantu bahoze bakora mu itorero ariko bakaza guhagarikwa bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo guhagarikwa ku imirimo n’ibyaha bitandukanye bitajyanye n’imyemerere y’itorero rya Pentecoste mu Rwanda,ngo bakaba batarabonaga ari byiza ko Abakozi b’Imana bajya guhanganira muri Radio ngo kuko bishobora kuvamo no kutumva ibintu kimwe bigatanga isura mbi ku murimo w’Imana.
ADEPR ngo ntizigera ijya mu biganiro mpaka cyangwa ibindi biganiro byibasira abantu runaka.
Pasiteri Ruzibiza yakuriye inzira k’umurima abumva ko abayobozi b’itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR bashobora kuzumvikana hari uwo bibasira cyangwa bajya impaka mu itangazamakuru ati :” Icyo dushyize imbere ni kuzana abantu kuri Yesu . Uwagize neza abishimirwe naho uwagize nabi agirwe inama niyinangira abihanirwe . ”
Itorero rya ADEPR rirabwira Abakirisito baryo kwirinda kurangazwa n’abazana ibihuha no gusebanya bashaka kubaca integer ko buri wese ukeneye amakuru ya nyayo yasanga Abashumba kuri Biro aho bakorera no kuba wabahamagara kuri Telefone zigendanwa cyangwa ugakoresha uburyo bugezweho bwa Social Media nka Facebook,Twitter,na E-mail ni zindi ngo kuko uzabona amakuru yizewe kandi ukeneye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe@bwiza.com


