Mu gihe umubare w’abantu bakize Covid-19 mu Rwanda ukomeje kwiyongera ndetse abandura bagabanuka, Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gufunga byinshi mu bigo byabakurikirana, aho bivugwa ko bimwe muri byo bitakirimo gukora kubera kubura abarwayi.
Biravugwa ko abantu banduye Covid-19 muri iyi minsi bagabanyutse cyane bakava ku 1600 babarurwaga ku itariki ya 6 Ukwakira bakaba bari bageze ku 169 ku ya 17 Ukwakira nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzuma (RBC).
Amakuru aturuka mu itsinda rishinzwe guhangana n’iki cyorezo agera kuri The New Times avuga ko ibigo byinshi byo mu gihugu byitaga ku banduye byafunzwe kubera ko byaba ari ugutakaza kubikingura harimo n’abakozi nta barwayi.
Nta mibare nyayo iramenyekana y’ibigo byose byafunzwe, ariko bivugwa ko ibigo byose byo mu Karere ka Rusizi bifunze kuko kuva ku itariki 04 Nzeri nta bwandu bushya buragaragara muri aka karere.
Usibye aha, mu Ntara y’Iburengerazuba hari ikigo kimwe gusa kigifunguye gikorera mu Karere ka Rubavu mu Rugerero.
Muri Rusizi, inzobere nyinshi mu by’ubuvuzi zoherejwe mu karere kugira ngo zifashe guhanga na Covid-19 ziherutse guha imirimo amakipe yo mu karere yatojwe neza maze zisubira i Kigali, nk’uko byatangajwe na Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru wa RBC.
Hagati aho, u Rwanda rukomeje koroshya ingamba zari zashyizweho zo gukumira Covid-19, nk’aho inama y’abaminisitiri yateranye ku wa mbere, 12 Ukwakira yakuyeho inzitizi ku mudoka modoka zitwara abagenzi, bigatuma bus zemererwa kuzuzuza imyanya yose abagenzi bicaye ndetse na 50% by’abagenzi bahagaze.


